Imirimo yo kubaka Umuhanda “Base-Butaro-Kidaho” yasubukuwe nyuma y’Imyaka isaga 10

Abaturage bo mu Karere ka Burera ndetse n’abandi bagenderera aka Karere, barishimira ko imirimo yasubukuwe yo gukora umuhanda Base-Butaro-Kidaho wari umaze imyaka irenga 10 waradindiye bigateza igihombo abaturage.

Muri iki gihe mu mahanda Base-Butaro-Kidaho harimo umubare mu nini w’imodoka n’imashini zikora imirimo itandukanye. Abaturage basanzwe bakoresha uyu muhanda, bishimiye ko imirimo yasubukuwe kuko hari byinshi uzabafasha mu bijyanye n’ubuhahirane n’iterambere ryabo.

Ku ikubitiro imirimo irimo gukorwa yiganjemo iyo kuwutsindagira no kongera ubugari bw’umuhanda.

Uyu muhanda Base-Butaro-Kidaho ureshya n’ibirometero 63 ukaba waratangiye gukorwa muri 2014 ariko imirimo iza kugenda idindira.  Mu inama  y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, Perezida Paul Kagame yasabye inzego bireba kwihutisha ikorwa ry’uyu muhanda Base-Butaro-Kidaho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, kivuga ko umwaka utaha wa 2025 imirimo izasozwa neza hashyizwemo Kaburimbo kuko ubu bakomeje kwihutisha imirimo. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *