Kigali: Hatangijwe ibikorwa byo gutunganya Ibishanga 5 bikajya ku rwego nk’urw’icya Nyandungu

Tariki ya 27 Mutarama 2024, abatuye Umujyi wa Kigali, bakoze Umuganda ngaruka Kwezi wahujwe no gutangiza ku mugaragaro isanwa ry’ibishanga bitanu hagamijwe kongera kubisubiza ubuzima, bikajya ku rwego nk’urw’icya Nyandugu mu Karere ka Gasabo.

Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Jean Chrysostome Ngabitsinze.

Uyu muganda kandi wakozwe bigendanye n’Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibishanga igira iti “Ibishanga bifashwe neza ni izingiro ry’imibereho myiza ya muntu”.

Igishanga cya Gikondo wabereyemo ni kimwe muri bitanu byo mu Mujyi wa Kigali bigomba kubungwabungwa, bigasanwa kugira ngo bisubirane umwimerere wabyo.

Muri uyu muganda hakozwe ibikorwa bitegura imirimo y’isana ry’ibishanga ndetse no kwibutsa abaturage itangira ry’iyo mirimo, banasabwa kuzayigiramo uruhare.

Uyu muganda wakozwe mu rwego rwo gutegura ibishanga no gutangiza imirimo yo gusana no kubungabunga ibishanga 5 byo mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yagaragaje ko kwita ku bishanga ari ingenzi mu buzima.

Ati “Gufata neza ibishanga bigirira inyungu ibinyabuzima bitandukanye harimo n’abantu.’’

Yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu bikorwa byose biteganyijwe byo kubungabunga ibishanga. Yanakanguriye abagifite ibikorwa mu bishanga bizabungabungwa kubikuramo.

Ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) n’abandi bafatanyabikorwa hari gahunda yo gutunganya ibishanga bitanu mu Mujyi wa Kigali birimo Nyabugogo, Gikondo, Rugenge-Rwintare, Kibumba na Rwampara.

Ibi bishanga bigiye gutunganywa nyuma y’uko icya Nyandungu gisazuwe, kigahindurwa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP].

I Nyandungu hatunganyijwe mu kubungabunga ibidukikije ariko ni n’icyanya cy’ubukerarugendo. Kugeza ubu 90% by’abahasura ni Abanyarwanda.

Imibare igaragaza ko nibura abagera ku 6000 basura Nyandungu Eco-Park mu kwezi. Baba barimo ba mukerarugendo, imiryango ishaka kuruhuka, abantu ku giti cyabo, abahakorera ibirori, abahafatira icyo kunywa no kurya, abakora ubushakashatsi n’abandi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *