Ubutabera: Shoferi wagonze ‘by’Impanuka Umunyamakuru Ntwali John Williams akahasiga Ubuzima’ yaciwe Miriyoni imwe

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Mujyi wa Kigali rwahanishije amande ya miliyoni y’amafranga y’u Rwanda Umushoferi waregwaga kwica bitavuye ku bushake umunyamakuru John Williams Ntwali.

Umucamanza yavuze ko uyu Mushoferi yaburanye yemera icyaha ndetse asaba imbabazi kubera impanuka yateje igahitana uyu munyamakuru.

Mu masaha y’umugoroba, uregwa ndetse n’ubushinjacyaha batari mu cyumba cy’urukiko, umucamanza yavuze ko Bwana Bagirishya Moise Emmanuel ahamwa n’ibyaha bibiri.

Icyo kwica Umunyamakuru John Williams Ntwali ubwo yagongeshaga Imodoka Moto yari imuhetse.

Hari kandi n’icyaha cyo kubabaza Umubiri wa Munyagakenke wari utwaye Moto yariho Ntwali ariko yongeraho ko ibyaha byombi yabikoze bitavuye ku bushake.

Ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ku itariki ya 31 z’ukwezi gushize, Bwana Bagirishya ngo yemereye Urukiko ko yishe umunyamakuru John Williams Ntwali agonze by’impanuka moto yari imutwaye.

Icyemezo cya muganga, nk’uko byavuzwe n’umucamanza, ngo kigaragaza ko Ntwali yapfuye nyuma yo kuva amaraso menshi.

Umucamanza yemeje ko uregwa ahamwa n’ibyaha byombi kuko abyiyemerera kandi bikaba binashimangirwa n’inyandiko yakozwe na muganga.

Uregwa ngo yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko uri hejuru ndetse n’umunaniro.

Yamuhanishije kwishyura amafranga ibihumbi 500 kuri buri cyaha bivuze ko agomba kwishyura miliyoni y’amafranga y’u Rwanda ku byaha byombi.

Gusa umucamanza ntiyamuhaye igihano cy’igifungo nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha yari yasabye ko Bagirishya ahabwa igifungo cy’imyaka 2 ndetse akanategekwa kwishyura Miliyoni ebyiri z’Amafranga ku byaha byombi.

Umucamanza ariko yavuze ko hariho igihe cy’iminsi 30 ntarengwa ngo utanyuzwe n’icyemezo abe yakijuririra.

Inkuru y’urupfu rwa John Williams Ntwari yamenyekanye ku buryo butunguranye ku itariki ya 18 z’ukwezi gushize ishyizwe hanze n’igipolisi.

Icyo gihe umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko Ntwari yahitanywe n’impanuka.

Gusa hari abagize impungenge ku buryo uyu munyamakuru yapfuyemo ndetse basaba ko habaho iperereza ryigenga ryo gusobanura ibyo bamwe babonye nk’urujijo muri uru rupfu.

John Williams wapfuye afite imyaka 43 yari umunyamakuru ubimazemo igihe aho yakunze gukora inkuru zigaragaramo akarengane.

Mu bihe bitandukanye, yakunze gushyirwa mu majwi na bamwe mu bayobozi ba Leta bamurega gukora inkuru zihindanya isura y’igihugu. (BBC)

Urupfu rwa Ntwali John Williams rwamenyekanye mu buryo butunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *