DR-Congo: M23 yashinje Leta kuba ariyo ‘ikomeje guteza impagarara’ mu Mujyi wa Goma

Mu gihe kuri uyu wa kabiri imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 yongeye kubura mu duce twa Masisi, n’imyigaragambyo mu Mujyi wa Goma igakomeza, izi nyeshyamba zirashinja leta ‘gukomeza guteza impagarara aho gushaka amahoro’.

Abigaragambya basaba ko ingabo z’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EACRF) zijya gufasha ingabo za leta kurwana na M23 cyangwa zigataha, n’uyu munsi bakomeje gufunga imihanda henshi mu mujyi wa Goma, nk’uko Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo yabibwiye BBC.

Ni mu gihe abaturage bakomeje guhunga imirwano mu duce twa Karenga na Ruvunda hafi ya Sake, uduce turi mu burengerazuba uvuye i Goma ugana i Masisi.

Leta ishinja umutwe wa M23 – yita kandi ko ari igisirikare cy’u Rwanda – gutera ibirindiro by’ingabo zayo, kwica no gusahura abaturage, ndetse no kurasa ku ndege ya MONUSCO iherutse kurasirwa muri teritwari ya Nyiragongo hagapfa umusirikare wo muri South Africa.

Itangazo umuvugizi wa M23 yasohoye kuri uyu wa kabiri rivuga ko imyigaragambyo irimo kuba ari “ingaruka zitaziguye z’amagambo Perezida Felix Tshisekedi yabwiye umugaba w’ingabo za EACRF mu nama y’i Bujumbura.”

Gusa, iyi myigaragambyo yari yatangiye kuwa gatanu ushize, irushaho gukomera ejo kuwa mbere.

Lawrence Kanyuka uvugira M23, yatangaje ko “gukomeza kwica Abatutsi, gusenya no gusahura iby’Abatutsi birimo kuba i Goma uyu munsi ari ikimenyetso ntashidikanywaho ko ari leta ikomeje guteza impagarara aho gushaka amahoro”.

M23 ihakana kandi ibirego bya leta byo kurasa kuri iriya ndege ya MONUSCO ivuga ko yarasiwe mu karere itagenzura.

MONUSCO yo ntiratangaza uwarashe ku ndege yayo.

Leta ya Kinshasa ihakana ko hari ibikorwa by’ubwicanyi cyangwa kwibasira Abatutsi muri Kivu ya ruguru, igashinja M23 na leta y’u Rwanda gukoresha abo muri ubwo bwoko bavuga Ikinyarwanda nk’impamvu y’iyi ntambara.

Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, biganjemo Abatutsi, barenga 4,000 bamaze guhungira mu Rwanda kuva mu mpera z’umwaka ushize, nk’uko imiryango ifasha impunzi ibivuga.

Hagati aho, ingabo za EACRF ziri muri DR Congo ubu zigizwe ahanini n’izoherejwe na Kenya.

Inama y’i Bujumbura yategetse DR Congo gufasha ibihugu bya Uganda na Sudani y’Epfo kohereza ingabo zabyo muri EACRF. (BBC)

Imyigaragambyo ikomeje guhagarika ubuzima mu mujyi wa Goma

 

M23 ivuga ko iyi myigaragambyo irimo ibikorwa byo gusenya no gusahura iby’Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *