“Twijeje Mali ubufasha ku kiguzi icyo aricyo cyose ngo ihashye Intagondwa” – Sergei Lavrov


image_pdfimage_print

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yasezeranyije gukomeza guha Mali ubufasha bwa gisirikare, iki gihugu kikaba kimaze imyaka irenga 10 kiri mu rugamba kirwana n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ziyitirira idini ya Islam.

Lavrov yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Bamako wa Mali.

Uru ni uruzinduko rwe rwa gatatu agiriye mu gihugu cyo muri Afurika mu mezi ya vuba aha ashize.

Koloneli Assimi Goïta, umutegetsi wa gisirikare wa Mali, afitanye umubano wa hafi n’Uburusiya, mu gihe umubano wa Mali n’Ubufaransa wazambye.

Mu mwaka ushize abasirikare b’Ubufaransa bategetswe kuva muri Mali, naho itsinda Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya ryohereza abasirikare muri Mali.

Umuryango w’abibumbye urashaka ko hakorwa iperereza ryigenga ku bishobora kuba ari ibyaha byo mu ntambara byakozwe n’abasirikare ba leta ya Mali n’abacanshuro bo mu itsinda Wagner. (BBC)

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Bamako na mugenzi we wa Mali Abdoulaye Diop.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *