Uburezi:”Abarenga 1000 ntibarishyura inguzanyo yo kwiga bahawe na Leta” – BRD

Abagera ku 1,432 bakora mu bigo 206 hirya no hino mu gihugu, nibo batarishyura inguzanyo yo kwiga bahawe na leta, ibi bikaba bikubiye mu bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2022 bwakozwe na Banki itsura amajyambere y’u Rwanda, BRD.

Iki kigo ndetse n’ibindi bafatanya bikaba bisaba abatarishyura kwihutira kwishyura kuko hafashwe ingamba ndetse n’ibihano kubatinda kwishyura.

Bimwe mu bikubiye mu Itegeko rishya ryo kuwa 05 z’ukwa 1 uyu mwaka, rigenga ibigenerwa  abanyeshuri bose kugira ngo babashe kwiga ndetse n’abahabwa inguzanyo yo kwiga muri za Kaminuza rikubiyemo ingingo nshya zahinduwe cyane cyane mu buryo bwo kwishyuza abahawe inguzanyo.

Banki itsura amajyambere y’u Rwanda ivuga ko abahawe inguzanyo yo kwiga bikorera cyangwa se bakaba bakora mu bigo byigenga, bafite inshingano zo kumenyesha abakoresha babo ko bafite inguzanyo kugirango batangire kwishyura.

Iri tegeko riteganya ko umukoresha utamenyekanishije abakoresha be, itegeko rigena ibihano bingana ni 10% ry’ayo yagombaga kwishyura kandi agahita yishyurwa ako kanya iyo basanze amakosa ari ay’umukoresha.

Umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza, Dr. Rose Mukankomeje asaba abahwawe inguzanyo zibafasha kwiga, kwihutira kwishyura ngo kuko kutishyurira ku gihe bidindiza abakiri kwiga bakeneye inguzanyo.

BRD ivuga kandi ko hari n’igihe kizagera umuntu ufite ideni ry’inguzanyo yo kwiga, akaba atabasha kubona irindi deni iryo ari ryo ryose muri za banki z’ubucuruzi.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 29 ari bo bari kwishyura kuva mu mwaka wa 2016 BRD ihawe inshingano zo gucunga iki kigega.

Agera kuri Miriyali 21 akaba ari yo amaze kwishyurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *