“Ubucuruzi bwambukiranya Imipaka bwiyongereye kurusha mbere ya COVID19” – Rwanda Revenue Authority

Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyagaragaje ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwiyongereye kurusha uko byari bimeze mbere y’icyorezo cya COVID19, gusa ngo urujya n’uruza rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu rwo ntiruragera ku gipimo rwahozeho mbere y’iki cyorezo.

Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, muri iki gihe urujya n’uruza ni rwose, za bisi zitwaye abagenzi ziranyuranamo, abaturage ku mpande zombi barasohoka mu gihugu kimwe binjira mu kindi.

Ugereranyije umwaka wa 2021 n’uwa 2022 usanga ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda urujya n’uruza rwarikubye incuro 10, kuko inshuro abantu binjiriye cyangwa bagasohokera kuri iyo mipaka zavuye ku 63 790 muri 2021 zigera ku 627 383 muri 2022.

Uretse abaturage b’ibihugu byombi, abaturutse mu bindi bihugu nka Kenya barimo n’abashoferi b’amakamyo y’ibicuruzwa nabo bishimira serivisi bahabwa.

Ibiro by’abinjira n’abasohoka bivuga ko kugeza ubu 90% y’abinjira n’abasohoka mu Rwanda bakoresheje imipaka isanzwe yo ku butaka ari abaturage bo mu bihugu by’Akarere.

Icyakora muri iki gihe cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repbulika iharanira Demokarasi ya Congo urujya n’uruza ku baturiye imipaka ihuza u Rwanda n’iki gihugu rwongeye kugabanuka.

Ku bijyanye n’urujya n’uruza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, rumaze kuzahuka ku gipimo cya 80% ugereranyije umwaka wa 2019 mbere y’umwaduko wa COVID19 n’ushize wa 2022.

Muri rusange, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bumaze kuzahuka mu buryo bugaragara.

Ugereranyije umwaka wa 2019 n’ushize wa 2022, usanga agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga kariyongereye ku gipimo kigera hafi kuri 60% mu gihe agaciro k’ibyo rwoherezayo kikubye incuro 3, nabwo ugereranyije umwaka wa 2019 n’uwa 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *