Nyamagabe: Barashima Perezida Kagame ku bw’Uruganda rwa Gitare Meels rutunganya Ingano

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, barashimira Perezida Paul Kagame ku muhate yashyize mu bayobozi kugira ngo uruganda rwari rumaze imyaka isaga itandatu rutunganya ingano rudakora rwongere gukora.

Iyi yari inshuro ya kabiri umukuru w’igihugu Paul Kagame agaruka ku kibazo cy’uruganda rwa Gitare Meels rutunganya ingano ruherereye mu Gasarenda mu murenge wa Tare ho mu karere ka Nyamagabe, yongeye kubaza abayobozi icyabuze ngo uru ruganda rukore.

Mu myaka isaga itandatu uru ruganda rudakora, abaturage ngo byabagushije mu gihombo cyo kubura isoko ry’umusaruro w’ingabo, ibintu ngo byakomye mu nkokora iterambere ryabo.

Mu masaha ya mugitondo imiryanyo y’uru ruganda yari ifunze kuko rwasakumye umusaruro w’ingano rutunganya mu gihe kitageze ku kwezi.

Ni ibyishimo ku baturage kuko ubu bagiye guhinga iki gihingwa kinyamwuga dore ko n’igiciro cyazo cyazamutse, ibi bakaba babishimira umukuru w’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand avuga ko hari imirenge igiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo bongere ubutaha bw’igihingwa cy’ingano.

Uruganda rwa Gitare Meels rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni z’ingano zisaga 110 buri munsi, ni ingano zihingwa cyane cyane mu mirenge yo mu misozi miremire y’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *