Musanze: General Kabarebe yasabye Urubyiruko kwirinda guhindagurika mu byo rukora

Spread the love

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yabwiye urubyiruko rwiga muri Ines Ruhengeri kwirinda kujya ruhindagurika kuko biri mu bituma umuntu ntacyo ageraho, atanga urugero kuri Perezida Kagame utajya uhindura imvugo uhereye mu gihe bari batangiye urugamba rwo kubohora igihugu kugeza uyu munsi.

Yababwiye ko Perezida Paul Kagame kuri we ikintu kibi agifata ko ari kibi n’ikiza agifata ko ari kiza.

Urubyiruko rwiga muri ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ines Ruhengeri, ruvuga ko ikiganiro rwahawe na Gen James Kabarebe  kivuga ku rugamba rwo kubohora igihugu n’ubutwari bwaranze ingabo zari iza RPA, ko cyongeye kubibutsa inshingano zabo nk’urubyiruko.

Ni ikiganiro kibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’ubutwari bwaranze urubyiruko rwarwanye uru urugamba.  Abanyeshuri  biganjemo urubyiruko  basaga 2000  Gen James Kabarebe yabasabye kugira intego  no kubaha  mu byo bakora byose kuko biri mu byo bifashishije kugirango batsinde urugamba.

Rumwe mu rubyiruko rwakurikiye iki kiganiro rwavuze ko rwanyuzwe n’impanuro rwahawe, ndetse ko bumva basigaranye umukoro wo kuzasigasira ibikorwa  by’ubutwari byakozwe n’intwari z’u Rwanda.

Uru rubyiruko kandi rwiga  muri Ines ruhengeri rwasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kwigisha urubyiruko rwose amasomo y’ibanze ya gisirikare no kwitangira igihugu, maze Gen James Kabarebe asubiza ko iyo gahunda ari nziza kandi ko harimo gutekerezwa uburyo izashyirwa mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *