Uburasirazuba: Abejeje Ibishyimbo barataka guhendwa mu gihe bagurisha Umusaruro

Abahinzi b’Ibishyimbo mu Turere twa Kayonza, Ngoma na Rwamagana, baravuga ko babangawe no kuba Umusaruro wabo ugurwa ku giciro gito mu gihe nyamara bahinze bahenzwe.

Bavuga ko mu gihe cy’itera, Ingemeri (Mironko), bayiguraga Amafaranga 2000 Frw, kongeraho Ifumbire bakoresheje, ariko kuri ubu Abaguzi bashaka kuyibagurira hagati y’Amafaranga 400 na 500 Frw.

Uretse kwigirizwaho nkana n’Abaguzi, aba Bahinzi bavuga ko n’Imvura itababaniye, kuko yaguye ku bwinshi, bikagira ingaruka ku ituba ry’Umusaruro.

Mu rwego rwo kwikenura no kubona aho bavana amikoro ya buri munsi, Abahinzi bo muri utu Turere twombi, bavuga ko bahitamo kujyana Umusaruro ku Masoko n’ubwo baba batayobewe ko ariwo wakabatunze.

Umwe mu baganiye n’Itangazamakuru yagize ati:“Ingemeri (Mironko) 25, zitanga Umusaruro w’Imifuka 2 y’Ibiro 100. Ariko kubera Imvura yaguye nabi, nasaruye 1. N’ubwo twagize Umusaruro muke, ariko n’igiciro turi kugurirwaho, gishobora kuzaduteza Inzara mu bihe biri imbere”.

“Kugura Ingemeri ku 2000 Frw ukayigurisha hagati ya 400-500 Frw, ni igihombo gikomeye no kwigirizwaho nkana. Turasaba abo bireba kudufasha tukagurirwa ku Mafaranga yisumbuyeho, kuko bitabaye ibyo twaguma mu Bukene”.

Uretse i Rwamagana n’i Kayonza, i Ngoma nabo bavuga ko ibintu bitifashe neza.

Viviane, Umuhinzi mu Karere ka Ngoma yagize ati:“Imbuto twayiguze 1700 Frw ku Ngemeri. Kuri ubu turi kugurirwa Umusaruro kuri 500 Frw. Badufashe hashyirweho Igiciro duhuriyeho kuko iki ni igihombo ku Muhinzi”.

Mu gihe Abahinzi bafite izi mbogamizi, Guverineri Rubingisa yabasabye kudasesagura Umusaruro, ahubwo bakawuhunika hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Ati:“Umusaruro w’Ibishyimbo ugomba gukusanywa ndetse n’uw’Ibigoli utgerejwe, hagamijwe gutegurira hamwe Igihembwe A k’Ihinga. Ibi bizakorwa hatangwa Inyongeramusaruro no guhuza Ubutaka, ibi bikazatanga Umusaruro uhagije ku Bahinzi bityo bakarushaho kwiteza imbere”.

“Abayobozi b’Uturere bugomba gushyiraho Ingamba zigamije gufasha Abaturage kubungabunga umusaruro mbere y’uko ukusanywa”.

Iki gihembwe A k’Ihinga 2024, kitezweho umusaruro urenze uwabonetse, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isabye Aborozi ko ubutaka bororeyeho bagabanya ingano y’Urwuri bagasigarana 30% bugahingwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *