Karate: The Champions Sports Academy yatangije Irushanwa rigamije guteza imbere Impano

The Champions Sports Academy, Ishuri ryigisha imikino itandukanye by’umwihariko Njyarugamba irimo na Karate, yatangije Irushanwa ngaruka mwaka yise “The Champions Karate Open” rigamije kuzamura impano z’abakiri bato, gutsura umubano hagati y’abakinnyi bakina mu makipe atandukanye y’imbere mu gihugu no kubigisha imyitwarire ibereye Umukarateka nyawe by’umwihariko ijyanye n’Ubuzima bwo mu Mutwe.

Iri rushanwa ry’umunsi umwe, ryaraye ribereye ku Kicaro cya The Champions Sports Academy, i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu Nyubako yahahoze ikoreramo Sports View Hotel.

Ryakinywe mu buryo bwa Kata (Kwiyereka) ndetse na Kumite (Kurwana), ryitabirwa n’abakinnyi bari mu kiciro cy’abakiri bato n’abakuru.

Yitabiriwe n’Abakinnyi 60 bavuye mu makipe 15 y’imbere mu gihugu, yiganjemo ayo mu Mujyi wa Kigali, ku mpamvu abayiteguye bavuze ko ari iz’amikoro, gusa intego ari ko umubare wazazamuka ndetse n’amakipe yo mu Turere twose akazajya yitabira.

Umuyobozi wa The Champions Sports Academy, Sensei Nkuranyabahizi Noël, yavuze ko bishimira uburyo iri Rushanwa ryagenze, by’umwihariko uguhangana kwaranze abakinnyi, nk’ikimenyetso cy’uko Karate y’u Rwanda ifite ahazaza hazatanga Umusaruro.

Ati:“Twanyuzwe n’uburyo ryagenze. Ndashimira ababyeyi barerera muri The Champions Sports Academy n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kuritegura. Kuba Abafatanyabikorwa n’abaterankunga muri Siporo batarashishikarira guhanga amaso Umukino wa Karate iracyari imbogamizi. Tuzakomeza gushyiramo imbaraga uyu mukino nawo bawibonemo kuko umaze kugira abakunzi batari bacye kandi bagana ibikorwa byabo”.

Yakomeje agira ati:“Abari n’abategarugoli ntabwo bagaragaye ku mubare wo hejuru. Tuzakora ibishoboka byose, ku nshuro ya kabiri ndetse n’izindi zizakurikiraho, umubare wabo wiyongere kuko barahari kandi bashoboye gukina Karate nka basaza babo”.

Yasoje agira ati:“Twifuza ko abakinnyi ba Karate, bazirikana ko nyuma yo kuyikina, bagomba no kugira ubuzima buzira umuze”.

Mu kiciro cy’abagabo barengeje Imyaka 18, iyi Shampiyona yegukanywe na Niyitanga Khalifa atsinze Fiston.

Nyuma yo kwegukana iyi Shampiyona, yagize ati:“Ntabwo byari byoroshye. Gukora imyitozo ubudasiba niyo ntwaro yamfashije guhigika bagenzi bange kuko nabo bari bakomeye”.

“Uyu Mwaka dutangiye ihangana ziraba rikomeye, kuko buri Mukinnyi yazamuye urwego, ibi biraduha akazi gakomeye no kutagoheka, kuko urangaye gato abo muhanganye bakunyuraho”.

The Champions Karate Open, yakurikiranywe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (Ferwaka), Niyongabo Damien, wanyuzwe n’urwego abakinnyi bamaze kugeraho.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru ubwo iri Rushanwa ryari risojwe, yagize ati:“Mu izira ry’Abanyamuryango, ndashimira Sensei Nkuranyabahizi n’abo bafatanyije kuritegura, kuko ryatumurikiye Impano nshya tutari tuzi, kandi n’abandi ndizera ko bazakomeza gutegura Amarushanwa nk’aya, hagamijwe guteza imbere Umukino wa Karate imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga”.

“Abakinnyi bigaragaje uyu Munsi, ntabwo bagomba gusinzira, kuko tariki ya 10 Gashyantare bafite Irushanwa ryo ku rwego rw’Igihugu ndetse hari n’Irushanwa rya Ambasade y’Ubuyapani. Yose ni Amarushanwa abategereje kandi bagomba kwitabira ndetse bakanayitwaramo neza”.

Yosoje agira ati:“Urwego rw’abakinnyi rwarazamutse bagomba gukomerezaho. Gusa, ntabwo babigeraho batarangwa n’Ikinyabupfura. Bagomba kuzirikana ko Umukinnyi wa Karate mwiza ari urangwa n’Ikinyabupfura no kubaha aho ari hose, bityo ibi ni baramuka babyubahirije, bazagera kuri byinshi mu Myaka iri imbere”.

Uretse Umuyobozi wa Ferwaka, iri Rushanwa kandi ryakurikiranywe na Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate.

Maître Sinzi, niwe Mukinnyi wa Karate urusha abandi Umukandara wo hejuru imbere mu gihugu, kuko afite Umukandara w’Umukara Dan ya 8.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru yagize ati:“Nanyuzwe n’ibyo Abakinnyi berekanye by’umwihariko mu bakiri bato. Iyo ubarenze ubabonamo gukunda Umukino wa Karate ndetse n’ubushake mu gukarishya Imyitozo, bidasiganye n’Urukundo rubaranga hagati yabo”.

“Ndasaba abo bireba kurushaho gutegura Amarushanwa menshi, kuko abakinnyi bagaragaza ko biteguye kandi bahawe ibyo badafite birimo Igitsure no kubakebura aho batannye, ntagushidikanye ko Karate y’u Rwanda yakogera mu Karere, muri Afurika no ku Isi”.

Amafoto

Image
Uko abakinnyi bitwaye muri The Champions Karate Open

May be an image of 4 people

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people

May be an image of 15 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 1 person, performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 3 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 1 person, performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 1 person, performing martial arts and text

May be an image of 1 person, performing martial arts and text

May be an image of 1 person, performing martial arts and text

May be an image of 3 people, people studying, dais and text

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people and crowd

May be an image of 1 person, performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 3 people and people performing martial arts

May be an image of 3 people, people smiling and people performing martial arts

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text
Hagati ya Khalifa na Fiston byari ibicika ku mukino wa nyuma

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 3 people and people performing martial arts

Sensei Nkuranyabahizi, Niyongabo, Maître Sinzi na Sensei Cyuma, baganira kuri iri Rushanwa

May be an image of 9 people and text
Abasifuzi bari babukereye

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people and text

May be an image of 8 people and dais
Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze (wambaye Ingofero) Minisitiri w’Ubucuruzi, ni umwe mu bitariye iri Rushanwa. Asanzwe ari Umukarateka

May be an image of 7 people and text

May be an image of 3 people, people playing football and text

May be an image of 8 people and text

May be an image of 1 person, newsroom and text
Mu izira ry’Abanyamuryango, Niyomugabo yashimiye Sensei Nkuranyabahizi wateguye The Champions Karate Open

May be an image of 1 person and text
Maître Sinzi Tharcisse yanyuzwe n’ibyo Abakinnyi berekanye by’umwihariko mu bakiri bato

May be an image of 1 person and text
Niyitanga Khalifa yegukanye iri Rushanwa mu barengeje Imyaka 18

May be an image of 1 person and text
Sensei Nkuranyabahizi yashimiye ababyeyi barerera muri The Champions Sports Academy n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu itegurwa ry’iri Rushanwa.

May be an image of 7 people and text

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 7 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people, people playing football and text

May be an image of 7 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *