Ubuhamya: Ni gute guteranyiriza ibikoresho by’Ikoranabuhanga mu Rwanda byafashije ababicuruza 

Bamwe mu bacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda, bavuga ko kugira uburyo bwo guteranyiriza ibi bikoresho mu gihugu bibongera amahirwe yo kubibona vuba kandi mu buryo bworoshye ndetse no ku biciro bihendutse.

Ni mu gihe kuri ubu mu Rwanda habarizwa inganda zitandukanye ziteranyirizwamo bimwe muri ibi bikoresho bidakunze kuboneka mu gihugu.

Uruganda EIITC ni rumwe mu za mbere ziteranyiriza mu Rwanda ibikoresho by’ikoranabuhanga harimo na television. Uguteranyiriza mu Rwanda ibi bikoresho bifite icyo bivuze ku bijyanye no kubibona mu buryo bworoshye ndetse n’igiciro ubusanzwe cyari gisanzwe kiri hejuru cyane ko byari bikunzwe gukurwa mu mahanga.

Banguwiha Richard umwe mu bacuruzi bakorana n’uru ruganda, yemeza ko hari itandukaniro bamaze kubona mu gutumiza ibi bikoresho hanze no kubibona mu Rwanda.

Usibye kuba uru ruganda ruje gusubiza bimwe muri ibyo bibazo by’ibiciro biri hejuru ndetse n’umwanya byafataga kugira ngo bigere ku bacuruzi, uru ruganda rwabaye imbarutso y’akazi ku banyeshuri batandukanye bize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Bamwe mu rubyiruko rukora muri uru ruganda bemeza ko bibafitiye akamaro kanini.

Uru ruganda EIITC ruteranya television mu Rwanda rufite ubushobozi bwo gukora televiziyo zigezweho (smart na digital tvz), ndetse zikaba ziboneka muri pousse zose zikenerwa ku isoko ni ukuvuga kuva kuri pousse 24 kugera kuri 98.

Uru ruganda rwatangiye gutunganya televiziyo mu Rwanda mu mwaka wa 2022 rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya televiziyo 300-400 ku munsi, kugeza ubu rurateganya gushyiraho amashami agurishirizwaho izi televiziyo mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo korohereza abaturage kuzibona mu buryo buboroheye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *