Rwanda: Inteko yashyizeho Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura ikibazo kiri muri DR-Congo

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatangaje ko igiye gufasha Guverinoma kugaragariza amahanga, ukuri ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku ikubitiro inteko ikaba yamaze gushyiraho komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura icyo kibazo n’ingaruka zacyo ku mibanire y’u Rwanda n’icyo gihugu.

Iyo komisiyo igizwe n’abadepite 9 bayobowe na Depite Bugingo Emmanuel wungirijwe na Depite Muzana Alice.

Raporo y’iyo komisiyo niyo inteko ishinga amategeko izashingiraho yumvikanisha mu mahanga ukuri ku bibera muri aka karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa avuga ko nubwo iki kibazo atari icya none igihe cyari kigeze ngo nk’abagize inteko ishinga amategeko nabo bakinjiremo.

Inshingano 7 nizo zahawe iyo komisiyo, zimwe muri zo ni ugucukumbura imizi y’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakagaragazwa umwihariko w’u Burasirazuba bw’icyo gihugu n’isano ako gace gafitanye n’u Rwanda hashingiwe ku mateka y’ubukoloni.

Hari kandi kumenya impamvu ibibazo mu mibanire y’ibihugu byombi bigenda bigaruka ntibirangire burundu no kureba uburyo bwashyirwaho mu kubikemura.

Avuga ko gucukumbura iki kibazo bigomba kugera ku muzi wacyo nyir’izina kugirango hashakwe n’ibisubizo birambye.

Iyi komisiyo y’abadepite ishyizweho nyuma y’uko mu cyumweru gishize minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta asobanuriye abadepite imiterere y’iki kibazo kimaze gufata indi ntera aho Abanyekongo bavuga ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bugarijwe n’ubwicanyi umuryango w’abibumbye uherutse kuvuga ko bugana kuri jenoside.

Mu gihe komisiyo y’abadepite yashyizweho yasanga amezi 2 yahawe ari make, yemerewe gusaba inteko rusange kongererwa igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *