Icyegeranyo cya Mo Ibrahim cyashimye u Rwanda kuzamuka mu nkingi z’Imiyoborere kirunenga ibijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu

Icyegeranyo cy’imyaka 10 cyakozwe n’umuryango wa Mo Ibrahim, cyerekana ko u Rwanda rugenda ruzamuka mu nkingi zose z’imiyoborere cyane cyane ku bijyanye no guha amahirwe abashaka kurushoramo imari.

Iki cyegeranyo ku miyoborere muri Afurika gihera mu 2012 kikageza mu 2022, kigaragaza ko ku nkingi y’umutekano no kubahiriza amategeko, u Rwanda rwazamutseho 1.4% mu myaka 10 ishize.

Ku nkingi ivuga ku mahirwe mu bukungu, rwazamutseho 5.6% na 2.3% ku nkingi y’iterambere rya muntu.

Abaturage b’ibyiciro bitandukanye bemera ko u Rwanda hari byinshi rugenda runoza mu bijyanye n’imiyoborere.

Aho u Rwanda rufite intege nke muri iki cyegeranyo ni ku nkingi y’uburenganzira bwa muntu n’iy’iterambere ridaheza kuko rwamanutseho 1.1% mu myaka 10 ishize.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, Ladislas Ngendahimana  n’Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda utari uwa leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko CERULAR, John Mudakikwa bo ntibemeranywa n’abakoze ubushakashatsi kuri izi nkingi zombi.

Umukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, Dr. Usta Kaitesi avuga ko hari ibyirengagijwe ku bushake ku bijyanye n’ibyakozwe mu kudaheza mu nzego zinyuranye.

Muri iki cyegeranyo ibirwa bya Maurice ni byo biza ku mwanya wa 1 bigakurikirwa n’ibya Seychelles.

U Rwanda rwo ni urwa 12 ariko mu muri Afurika y’Iburasirazuba rukaba urwa 1 rukurikiwe na Kenya yo iri ku mwanya wa 13 muri Afrika.

Tanzania iri ku mwanya wa 21, Uganda 31, Kongo ku mwanya wa 49 naho Somalia na Sudan y’Epfo bigakurikirana ku myanya ya nyuma.

Ibibazo birimo ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika, icyorezo cya COVID-19, intambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine n’ihindagurika ry’ikirere ryateye imyuzure n’amapfa mu bihugu by’uyu mugabane bituma abashakashatsi bakoze iki cyegeranyo bashidikanya ko Afurika yifuzwa mu 2063 izagerwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *