Rwanda: Abayobozi bakuru b’Igihugu barangajwe imbere na Perezida Kagame bibutse banunamira Intwali ku Nshuro ya 29

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu wabereye ku Gicumbi cy’Intwari giherereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 1 Gashyantare 2023, Perezida Kagame na Madamu we bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari, bunamira Intwari zitangiye u Rwanda.

Undi washyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari ni Ambasaderi wa Congo-Brazzaville akaba ari we wari uhagarariye abahagariye Ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.”

“Mu gihe duhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’akarere duherereyemo ndetse n’isi muri rusange, uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho n’ababakomokaho. Umunsi Mwiza w’Intwari!”

Mu Rwanda hari ibyiciro bitatu by’Intwari birimo Imanzi, Imena, Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi ni cyo cyiciro cy’ikirenga, kikaba kirimo Maj Gen. Gisa Fred Rwigema ndetse n’umusirikare utazwi.

Izindi ntwari zizihizwa uyu munsi ziri mu cyiciro cy’Imena. Kuri ubu, intwari z’ Imena ni: Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n’ Abanyeshuri b’ i Nyange.

Haracyakorwa ubushakashatsi ku bazashyirwa mu cyiciro cy’intwari z’Ingenzi nk’uko byasobanuwe na Nkusi Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidari by’ishimwe.

Nkusi avuga ko uyu munsi uvuze byinshi ku Banyarwanda ku butwari bwabaranze bwo kubohora Igihugu ndetse n’intwari zaranzwe n’ibikorwa byo kwitangira abandi.

Nkusi avuga ko kugira ngo abantu

bashyirwe muri ibi byiciro by’Intwari bisaba ubushakashatsi kuri abo bantu no gusuzuma ibikorwa byabo bibagira intwari bikoherezwa ku rwego rubishinzwe, bakemezwa.

Ati “Tuzakomeza gukora ubushakashatsi ku bantu babaye intwari mu bikorwa bitandukanye. Nibimara kwemezwa, hazaboneka abajya mu cyiciro cy’Ingenzi”.

Ni ku nshuro ya 29 hizihizwa umunsi w’intwari z’u Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Amafoto:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *