Umunsi w’Intwali 2023: Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bafite ubushobozi bwo guhagarara ku kuri


image_pdfimage_print

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko bafite ubushobozi bwo guhagarara ku kuri, bakarinda u Rwanda ndetse bakubaka n’umurage w’iterambere ku babakomokaho.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu butumwa yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi u Rwanda rwizihijeho ku nshuro ya 29 intwari z’igihugu.

Kwizihiza umunsi w’intwari z’u Rwanda ku rwego rw’igihugu byabereye ku gicumbi cy’intwari cyiri i Remera mu mujyi wa Kigali.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, bashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari mu rwego rwo guha icyubahiro intwari z’igihugu.

Undi washyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari ni Ambasaderi Guy Nestor Itoua, uhagarariye igihugu cya Congo Brazaville mu Rwanda akaba ari nawe uhagarariye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’intwari, maze abibutsa ko bafite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hababereye.

Umukuru w’igihugu yagize ati ”Uyu munsi turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemej kwigenera ejo hazaza hababereye. Mu gihe duhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’Akarere duherereyemo ndetse n’Isi muri rusange, uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho n’ababakomokaho. Umunsi mwiza w’intwari!.”

Kuri uyu munsi kandi imiryango y’intwari zibukwa nayo yashyize indabo ku kimenyetso cy’izo ntwari irazunamira.

Ntezimana Lawuriyani, ni musaza wa Niyitegeka Felicita, uri mu ntwari z’Imena.

Ntezimana yishimira ko igihugu cyizirikana ubwitange bwa mushiki we ariko nanone ngo bikaba bitanga umukoro ukomeye ku muryango wose.

Mu ntwari z’Imena kandi harimo abana b’i Nyange banze kwitandukanya bashingiye ku moko bigatuma bamwe muri bo bicwa n’abacengezi abandi bagakomereka ku buryo hari n’abasigiwe ubumuga n’icyo gitero bagabweho ku ishuri mu mwaka wa 1997.

Nizeyimana Emmanuel, ni umwe muri bo ukinariho, we na bagenzi be bari mu cyiciro cy’intwari z’Imena, asaba ababyiruka kurebera ku bakurambere b’intwari.

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi we aributsa urubyiruko ko kuba intwari bisaba gukora amahitamo akwiye.

Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro 3 ari byo Imanzi, Imena n’ingenzi.

Gusa icyiciro cy’ingenzi nta ntwari n’imwe iragishyirwamo ariko ubushakashatsi bw’abashobora kugishyirwamo bukaba bukomeje nkuko urwego rushinzwe intwari z’igihugu, impeta n’imidali by’ishimwe rubivuga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *