Ubugereki: Inkongi idasanzwe yarikoroje ku Mugabane w’Uburayi

Mu minsi irenga icumi, Akarere ka Alexandroupoli, mu Majyaruguru y’u Bugereki, cyibasiwe n’umuriro, umaze kwangiza hegitari zirenga 80.000 z’ibimera. Kuri ubu abashinzwe kuzimya umuriro barenga 400 bariyo.  Ku byerekeranye n’uwo muriro, umuvugizi wa Komisiyo y’u Burayi yavuze ko “Iyi ni yo nkongi ifite ubukana itarigeze ibaho mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.”

Kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma y’u Bugereki yatangaje ingamba zafashwe zirimo indishyi n’imirimo yo kurwanya imyuzure, inkongi z’umuriro zitandukanye zishobora kuba muri iyi mpeshyi.”

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa, Joël Bronner kugeza ubu inkongi y’umuriro yibasiye mu majyaruguru y’u Bugereki, mu karere ka Evros, hafi y’umupaka w’ubutaka wa Turukiya yatangiye ku ya 19 Kanama, nta kuyigenzura. Nk’uko byatangajwe na Copernicus, gahunda y’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, ngo uyu muriro wangije agace k’ibihingwa  karuta ubunini bw’Umujyi wa New York.

Iyi nkongi yatewe n’umuyaga n’ubushyuhe, yatangiriye hafi y’umujyi wa Alexandroupoli  kandi abashinzwe kuzimya umuriro bavuga ko ari nk’inkuba, yahise ikwira mu karere ka Evros, cyane cyane Ishyamba rya Dadia, Parike y’igihugu izwiho kuba indiri y’inyoni zihiga nyinshi, harimo ibisiga, kandi biri mu rusobe rw’i Burayi Natura 2000.

Nyuma y’inama ya Guverinoma y’u Bugereki ku wa kabiri, Minisitiri w’ibidukikije, Theodoros Skylakakis, yijeje cyane ko uduce twinshi twatwitse hafi ya Atenayi na Alexandroupoli hagomba guterwa amashyamba.

Ati: “Nkuko byagenze ku nkongi z’umuriro zabanjirije iyi, ubu turatangiza uburyo bwo kugenzura ibijyanye n’isuri ndetse n’ingaruka z’umwuzure. Mu yandi magambo, tugiye gushyiraho ingomero no gukora ubundi bwoko bw’imirimo ya tekiniki, ni byo byihutirwa.”

Ku bashinzwe kuzimya umuriro barenga 400 bagikora mu karere ka Evros, icyambere ni ukuzimya  umuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *