Gabon: Yaciye agahigo ko kumara amasaha make ku ntebe ya Perezida

Nyuma y’amasaha abarirwa mu myanya y’Intoki hatangajwe ko Ali Bongo Ondimba yongeye gutorerwa kuba Perezida mu matora yabaye ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, Agatsiko ka Gisirikare katangaje ko kamuhiritse ku Butegetsi kabinyujije kuri Televiziyo ya Leta.

Aba bagabo bakaba batangaje ko batesheje agaciro ibyavuye mu matora, aho ku wa gatandatu w’iki cyumweru turangije Ali Bongo Ondimba yatangaje ko ariwe watsinze amatora.

Ali Bongo w’imyaka 64 y’amavuko, yegukanye amatora ku mwanya wa Perezida n’amajwi 64.27% bimuhesha amahirwe yo kongera kuyobora Gabon kuri Manda ye ya gatatu.

Aba basirikare ubwo batangazaga ko ubutegetsi buri mu biganza byabo, banavuze ko aribo bahagarariye inzego zose z’umutekano niza gisirikare muri Gabon.

Bavuze kandi ko ari abo mu kanama k’inzibacyuho no gusubiza ho inzego.

Aya matora yaranzwe n’impaka ndende bakanatinda gutangaza ibyavuye mo, abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko yabaye mo uburiganya.

Gabon ni kimwe mu bihugu bya Afurika bicukurwa mo peterori , mu gihe hafi 90% by’ubuso bwayo buriho amashyamba.

Iki gihugu kimazweho ku butegetsi imyaka isaga 53 n’umuryango wa Bongo, cyakoronijwe n’Ubufaransa.

Mu gihe byaba byemejwe iri hirikwa ryaba ribaye irya munani mu bihugu bya Afurika byakoronejwe n’Ubufaransa.

Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Élizabeth Borne yatangaje ko Ubufaransa buri gukirikiranira hafi ibya Gabon.

Umukuru w’ububanyi n’amahanga mu muryango wunze ubumwe bw’uburayi ( EU/ UE), Joseph Borrel yavuze ko gufata ubutegetsi kw’igisirikare kuzongera umutekano muke muri Afurika.

Yagize ati:”Iki ni ikibazo gikomeye ku buryo”.

Eramet Kompanyi y’Ubufaransa, ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikoresha abakozi babarirwa mu bihumbi, yatangaje ko yahagaritse imirimo yayo ku mpamvu z’umutekano.

Abasirikare 12 bagaragaye kuri Televiziyo y’Igihugu batangaje ko basheshe inzego zose za Repubulika kandi ko baburijemo ibyavuye mu matora.

Bafunze imipaka kuzageza igihe bazatangira irindi tangazo.

Umwe mu basirikare bahiritse ubutegetsi yavugiye kuri Televiziyo ya Gabon 24 avugako bafashe ubutegetsi ku mpamvu zo kubungabunga amahoro bakuraho ubutegetsi buriho, avuga kandi ko biyemeje gukuraho ubutegetsi bw’imiyoborere idashyira mu gaciro ngo igaragaze ahazaza h’Igihugu, ibi Kaba byaratumye habaho izahara ry’ubumwe mu baturage . Nyuma y’uko iri tangazo rya gisirikare rigiye hanze hakaba humvikanye urusaku rw’amasasu mu mujyi rwagati I Libreville.

Kuri ubu, ntakintu Leta ya Gabon yari yatangaza kuri iri hirikwa rya Bongo, ikindi aho uyu mu Perezida nti biramenyekana aho aherereye.

Umukandida ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi Albert Ondo Ossa, yavuze ko yinubiye uburyo ku biro by’amatora hagiye hagaragara impapuro z’itora zitariho izina rye, mugihe abari barakuye mo kandidatire zabo mbere y’amatora, amazina yabo yari akigaragara ho.

Bongo yageze ku butegetsi ubwo se yapfaga muri 2009 amusimbura kuri uyu mwanya.

Mu mwaka wa 2018 yafashwe n’indwara y’iturika ry’imitsi yo mu bwonko, ubwo bageragezaga guhirika ubutegetsi bwe bikaburizwa mo, mu mwaka wakurikiyeho bongeye kubigerageza nabwo biburizwa mo abasirikare bari muri uwo mugambi wo kwigomeka ku butegetsi barafungwa.

Agatsiko ka Gisirikare katangaje ko kahiritse Ali Bongo

 

Ali Bongo yageze ku butegetsi asimbuye Se Omar Bongo witabye Imana mu 2009.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *