“Gusinya amasezerano y’imikoranire na Bayern Munich bizafasha abatoza b’Abanyarwanda kuzamura urwego” – Clare Akamanzi

Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) gisinyanye Amasezerano y’imikoranire y’Imyaka itanu (5) n’ikipe ya Bayern Munchen yo mu Budage, kuri uyu wa Kabiri mu Cyumba gikorerwamo ikiganiro n’Itangazamakuru cya BK-Arena, habereye ikiganiro cyahuje RDB, Minisiteri ya Siporo, Itangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gusobanura birambuye ibijyanye n’aya masezerano.

Ku ruhande rwa RDB, yari ihagarariwe y’Umuyobozi wayo, Madamu Clare Akamanzi mu gihe Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe na Minisitiri, Madamu Aurore Mimosa Munyangaju.

Agaruka ku cyo bitezwe nyuma y’isinywa ry’aya masezerano azageza mu Mpeshyi y’i 2028, Madamu Akamanzi yavuze ko bayitezeho umusaruro wo ku rwego rwo hejuru yaba mu bukerarugendo ndetse by’umwihariko mu gufasha mu iterambere rya ruhago imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

At:”Amasezerano twagiranye na Bayern Munchen akubiyemo by’umwihariko kuba bazajya baduha abatoza baza guhugura bagenzi bo mu Rwanda by’umwihariko ababarizwa mu gutoza abakiri bato”.

“Ntago wagera ku musaruro mu kibuga, mu gihe abakiri bato batitaweho”.

Ikipe ya Bayern Munchen ni imwe mu makipe ahambaye mu mateka ya ruhago ku Isi no mu Budage muri rusange, ibikesha ibikombe bya Shampiyona 33 ndetse na Champions League 6.

“Guhitamo gusinyana amasezerano y’imikinoranire n’iyi kipe, twashingiye kuri iyi mihigo, kandi twizera ko uko iyi kipe izajya igera kure mu ruhando rw’amarushanwa, natwe Visit Rwanda (Sura u Rwanda), izajya igaragara hose n’abatari bazi u Rwanda bakarushaho kurumenya”- Akamanzi.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, twakunze kumva amajwi anenga u Rwanda ko rushora amafaranga kandi hari ibindi bikenewe gukorwa imbere mu gihugu.

Madamu Akamanzi asubiza kuri iki kibazo, yavuze ko utabuza abavuga kuvuga ibyo bashaka, ariko ukuri guhari ni uko amafaranga ashorwa mu bikorwa bya Visit Rwanda byo gusinyana amasezerano y’imikoranire n’amakipe arimo “Arsenal, Paris Siant Germain ndetse na Bayern Munche”, ari amikoro iki kigo kiba kinjije by’umwihariko binyuze mu Bakerarugendo basura Ingagi.

Ati:”Twamara Abanyarwanda impungenge ko ntakibazo ku mikoro dushora mu gukorana n’amakipe, kuko ibyo tubaha ni ibiba byavuye mubyo twinjije nta byamirenge dukoresha”.

Yungamo ati:”Uretse kuba aya masezerano afasha u Rwanda kumenywa n’amahanga ya kure, nta n’ikiguzi wabona watanga ngo kigufasha kumenyekanisha igihugu cyawe.

Kugeza ubu, amasezerano u Rwanda rusinyana n’aya makipe aba akubiyemo kurwamamaza haba muri Sitade ndetse no ku myambaro yambara, aha twavuga na Arsenal na PSG, mu guhe Bayern Munchen ari muri Sitade gusa.

Uretse ibi, bamwe mu bihangange byayakiniye, mu bihe bitandukanye baza mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye bw’impande zombi, ndetse na bamwe mu bafana bakajya gukurikirana imbona nkubone imikino aya makipe akina.

PSG niyi kipe yashize ishuri ryigisha ruhago imbere mu gihugu, rikaba rikorera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Iri Shuri ritozwa na Nyinawumuntu Grace, rikinamo abana bari hagati y’imyaka 11 na 13, rimaze kwegukana ibikombe bibiri (2) byo ku rwego rw’Isi, ribikesha amarushanwa abera mu Bufaransa kuri Sitade ya Parc des Princes, ategurwa na PSG, aho ahuriza hamwe amashuri ya PSG ku Isi.

Muri uyu mujyo, biteganyijwe ko na Bayern Munchen izashinga Ishuri nk’iri, gusa ntago haratangazwa aho rizaba riherereye.

Uretse ibi, abakinnyi ba Bayern  Munchen batarengeje imyaka 19, bazajya baza mu bihe bitandukanye gukina na bagenzi babo bo mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha mu iterambere.

Amafoto

Umuyobozi wa RDB, Madamu Clare Akamanzi

 

Minisitiri wa Siporo, Madamu Aurore Mimosa Munyangaju

 

Image
Umuyobozi wa Ferwafa, Munyantwari Alphonse ni umwe mu bakurikiranye iki kiganiro n’itangazamakuru

 

Itangazamakuru ryahawe umwanya wo kubaza ibikubiye muri aya masezerano

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *