Uburusiya: Uwari Umuyobozi wa Wagner yashyinguwe mu Muhango utagaragayemo uruhande rw’Ubutegetsi

Yevgeny Prigozhin wari umukuru w’itsinda Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya, yashyinguwe mu muhango utari uwo ku rwego rwa leta mu mujyi wa St Petersburg, nkuko byavuzwe n’urwego rwe rwo gutangaza amakuru.

Urwo rwego rwavuze ko uwo muhango, wo muri uwo Mujyi avukamo, wabaye “mu buryo bwo mu muhezo”, kandi ko abantu bose “bifuza kumusezeraho bashobora gusura irimbi rya Porokhovskoe”.

Abategetsi bo mu Burusiya bemeje urupfu rwe, nyuma y’isesengura ry’ingirabuzima-fatizo ku mirambo 10 yasanzwe mu ndege yahanutse ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa Kanama (8), hafi y’umurwa mukuru Moscow.

Ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) byahakanye ibihwihwiswa ko ari byo nyirabayazana y’iryo hanuka ry’indege.

Ariko bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu Burusiya – b’imbere mu gihugu no mu mahanga – bavuze ko Prigozhin, wari ufite imyaka 62, yari “umupfu wigendera” kuva yayobora ukwigomeka kutageze ku ntego kwo mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka.

Abantu bose 10 bari bari muri iyo ndege – barimo na Dmitry Utkin wari wungirije Prigozhin – bapfiriye muri iyo ndege yahanukiye mu karere ka Tver, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Moscow.

Urwego rushinzwe gutangaza amakuru rwa Wagner rwatanze ayo makuru mu itangazo rigufi ku wa kabiri rwashyize ku rubuga rwa Telegram.

Nta yandi makuru rwatanze.

Urubuga rw’amakuru MSK1 rwo mu Burusiya rwasubiyemo amagambo y’abashinzwe irimbi bavuga ko umuhango wo kumushyingura wabaye ku wa kabiri hafi saa kumi z’umugoroba (16:00) ku isaha yaho.

Bagize bati: “Ni ko benewabo [ba Prigozhin] babyifuje”.

Urubuga MSK1 rwanatangaje ko Prigozhin yashyinguwe iruhande rw’imva ya se. Rwongeyeho ko ibendera rya Wagner ry’amabara y’umukara, umuhondo n’umutuku, ryabonekaga aho ku irimbi.

Igitangazamakuru Fontanka cy’i St Petersburg cyatangaje ko uburyo bwo gutahura ibyuma (metal detectors) bwari bwashyizwe ku muryango w’irimbi, mu gihe abategetsi bacyekaga ko imbaga y’abantu yiteguraga kujya ku mva ya Prigozhin.

Mbere yaho kuri uwo munsi, Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, yari yavuze ko Putin atitabira umuhango wo gushyingura Prigozhin, nubwo abarwanyi ba Wagner bagize uruhare rukomeye mu gitero gisesuye kuri Ukraine, Putin yagabye mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.

Ku wa kabiri kandi, Valery Chekalov, bivugwa ko yari ashinzwe imari ya Prigozhin mu itsinda rya Wagner, na we wari uri muri iyo ndege yahanutse, yashyinguwe mu irimbi rya Severnoe ry’i St Petersburg. Yari afite imyaka 47.

Putin yamaze hafi amasaha 24 nta kintu aratangaza nyuma y’ihanuka ry’iyo ndege. Ku munsi wakurikiyeho yihanganishije imiryango y’abantu bose bapfiriye muri iyo ndege.

Ndetse yavuze ko Prigozhin yari “umuntu ufite impano” “wakoze amakosa akomeye mu buzima”.

Muri Kamena, Prigozhin – wigeze kuba azwi nk’indahemuka kuri Putin – yayoboye kwigomeka ku ba jenerali babiri bakomeye b’igisirikare cy’Uburusiya.

Abacanshuro be bafashe umujyi wa Rostov-on-Don wo mu majyepfo y’Uburusiya, ndetse bari barimo kwerekeza i Moscow – bahagarika kwigomeka kwabo habura kilometero hafi 200 ngo bahagere.

Icyo gihe Putin yavuze ko ibyo bikorwa byabo ari “ubugambanyi” no “gosogota mu mugongo w’Uburusiya”, ariko nyuma yaho habayeho amasezerano n’abarwanyi ba Wagner, yo kuba bashobora kwinjira mu gisirikare cy’Uburusiya cyangwa bakajya muri Belarus, inshuti y’Uburusiya.

Ariko byakomeje guhwihwiswa cyane ko inzego z’umutekano z’Uburusiya hari ukuntu zaba zaragize uruhare mu ihanuka ry’indege ya Prigozhin.

Abategetsi bo muri Amerika, basubiwemo n’igitangazamakuru CBS, gikorana na BBC muri Amerika dukesha iyi nkuru, bavuze ko bishoboka cyane ko ihanuka ry’iyo ndege yihariye ryatewe n’igiturika gishobora kuba cyari kiyirimo.

Peskov, wa muvugizi wa Putin, yapfobeje ibihuha byuko habaye ubugizi bwa nabi, avuga ko ibyo ari “ikinyoma cyambaye ubusa”.

Bimwe mu bisigazwa by’indege yahanutse yari irimo Prigozhin

 

Imva ya Yevgeny Prigozhin i St Petersburg, mu Burusiya. “Ifoto yo ku itariki ya 29 Kanama (8) mu 2023”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *