Ubufatanye bw’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie Palatina bwashimwe na Minaloc

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko hari uruhare runini ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie Palatina bwagize, mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ndetse no mu rwego rw’uburezi muri rusange.

Hashize imyaka 42 Leta y’u Rwanda ndetse n’Intara yo mu Budage byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ahanini hibandwa ku mishinga ijyana n’iryo terambere.

Mu mishinga irenga 2000 iyi Ntara ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bibanzeho irimo irebana n’urwego rw’uburezi, ibishimangirwa nk’ibyagize uruhare mu kugabanya bimwe mu bibazo birimo iby’ubucucike mu mashuri.

Minisitiri w’Ubutegtsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yagaragaje ko hari byinshi biteganyijwe gukorwa binyuze muri ubu bufatanye, ari nabyo biri kuganirwaho.

Imwe mu mishinga Leta y’u Rwanda ihuriyeho n’Intara ya Rhenanie Palatina irimo nk’ishamimikiye mu rwego rw’uburezi, imibereho myiza y’abaturage, ubuzima ndetse n’iterambere ry’ubucuruzi binyuze mu buhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *