Amajyepfo: Amashuri yananiwe kwishyura ba Rwiyemezamirimo babagemuriye Ibiribwa

Hari ibigo by’amashuri bigaragaza ko kuva Uturere twakwegurirwa inshingano zo gutanga amasoko y’ibiribwa by’ibanze mu mashuri, byabuze ubushobozi bwo kwishyura umwenda bibereyemo ba rwiyemezamirimo babigemuriraga ibiribwa, kuko amafaranga ababyeyi batanga ubwayo atabasha kwishyura uyu mwenda.

Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Kiyonza riherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, ribereyemo rwiyemezamirimo warigemuriraga ibiribwa mu mwaka wa 2022-2023, amafaranga asaga 3.00.000 Frw.

Aya ni ayasigaye nyuma yo kwishyura ibihumbi 500, ubundi bakabura ubushobozi.

Twageze no mu rwunge rw’amashuri rwa Zivu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara.

Iri ryo ribereyemo ba rwiyemezamirimo babiri barigemuriye ibiribwa muri uyu mwaka wa 2022-2023, amafaranga asaga 7.000.000 Frw.

Umuyobozi w’iri shuri, Uwituze Eric avuga ko nabo uyu mwenda babuze ubushobozi bwo kuwishyura kuva aho Akarere ari ko gasigaye gahahira iki kigo.

Mu mashuri  twasuye, hari adafite imyenda ya ba rwiyemezamirimo, ahanini ngo ubwitabire bw’ababyeyi mu gutanga umusanzu wabo muri School Feeding bwabafashije kwishyura ba rwiyemezamirimo.

Urugero ni ishuri rya GS St Kizito Gikongoro riherereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, nta mwenda rifitiye ba rwiyemezamirimo barigemuriraga.

Ikibazo cyo kunanirwa kwishyura ba rwiyemezamirimo muri aya mashuri, cyatangiranye n’uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, ubwo inshingano zo gutanga amasoko y’ibiribwa by’ibanze mu mashuri muri gahunda ya School Feeding, ari byo umuceri, kawunga, ibishyimbo n’amavuta zegurirwaga Uturere.

Umuyobozi mukuru muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe politiki y’uburezi, Rose Baguma, avuga ko Uturere twasabwe gukusanya amakuru no kugenzura iyo myenda ibigo bibereyemo ba rwiyemezamirimo bagemuriraga amashuri, MINEDUC ikazashaka uko uwo mwenda wishyurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *