Umucanga ugiye kurengera Ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi

Abakoresha ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi bikora ku Turere twa Nyabihu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, barasaba ko hagira igikorwa mu maguru mashya kuko bishobora kurengerwa n’umucanga umaze kurengera inkingi zibishyigikiye.

Ni ibiraro biri mu isangano ry’umuhora wa Vunga ryoroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’Uturere twa Gakenke na Musanze mu Majyaruguru, Nyabihu na Ngororero i Burengerazuba ndetse na Muhanga mu Majyepfo.

Ku kiraro cya Satinsyi gicungamiwe n’imisozi ya Ndiza inkingi zacyo zimaze kurengerwa n’umucanga witetse munsi yacyo, bikaba biteye impungenge abaturage.

Ku cyifuzo cya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, mu mpera z’umwaka ushize inzego zitandukanye zafashe umwanzuro ko icukurwa ry’imicanga mu migezi nka Giciye rihagarara, ababikoraga bagatabara ikiraro cya Rubagabaga kiri kurengerwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, kuri ibyo biraro twasanze abantu bake aribo barimo kwinura umucanga, ibikorwa nabo ubwabo bemeza ko ntacyo byageraho.

Hari abaturage basanga kuba nta buryo bufatika bwashyizweho mu kubungabunga ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi aribyo byatumye birengerwa n’umucanga nyamara byari gukumirwa kare.

Uwihoreye Patrick ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Ngororero, avuga ko nta muturage wemerewe kwinura umucanga mu kiraro cya Satinsyi kuko ngo hari ibyakwangirika.

Ku kiraro cya Rubagabaga, ubuyobozi bwa Nyabihu ntabwo  bugaragaza kompanyi zihakorera, ariko ngo bugiye gukurikirana impamvu nta gikorwa ku ngamba zari zafashwe.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert mu kiganiro kuri telefone, avuga ko igisubizo kirambye ari ukuzana imashini zo kuvana umucanga witetse munsi y’ibyo biraro, ku rundi ruhande ariko ngo bagiye gukurikirana impamvu kompanyi zashyizwe i Rubagabaga zitari gukora zikaba zarasubiye i Giciye kandi harafunzwe.

Ibiraro bya Satinsyi na Rubagabaga byubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ku ngengo y’imari irenga miriyari 14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *