Duhugurane: Ubwenge bukorano igisubizo ku Kiremwamuntu cyangwa ni Akarambaraye

Muri iki gihe, Isi iyobowe n’ikoranabuhanga ndetse ingeri zose z’ubuzima ribonekamo, aho umuntu ashobora kugera kuri serivisi yifuza bitamusabye kuva iwe.

Ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge buremano rizwi nka Artificial Intelligence rigarukwaho cyane hirya no hino ku Isi, aho bamwe bagaragaza ko ari ryiza mu gihe abandi barishinja byinshi birimo no kongera umubare w’abashomeri.

Kuri ubu, umwe mu musaruro wa AI, Isi iri gukoresha ni ChatGPT ikoreshwa n’abashaka amakuru ku ngingo zitandukanye. Wandika icyo ushaka kumenya, ikakiguha aho ushobora kurisaba kukwandikira email cyangwa ubundi butumwa rikabiguha mu kanya nk’ako guhumbya.

Iyi porogaramu yiyongeraho izindi nka Bard, YouChat, Bing AI, Jasper, OpenAI Playground, ChatSonic zose zifashisha AI.

AI ntiyagarukiye i mahanga kuko no mu Rwanda yatangiye kwimakazwa mu ngeri zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubukerarugendo, ubuhinzi aho zitanga amakuru ajyanye n’iteganyagihe n’izindi zijyanye n’ikoranabuhanga ndetse bamwe batangiye kugerwaho n’ibyiza byaryo.

Mu myaka itatu ishize nibwo uwitwa Byukusenge Anisie ufite ubumuga bwo kutabona yatangiye gukoresha telefoni igendanwa ifite iri koranabuhanga. Avuga ko byamurinze kongera kwibwa kuko rimufasha kumenya agaciro k’amafaranga y’inoti afite n’amakarita anyuranye akoresha.

Ati: “Nzingura inoti ngashyiraho camera ya telefoni maze igahite imbwira iti iki ufite ni 1000 cy’amafaranga y’u Rwanda. Nanone nkayereka ikarita ikansomera iyo ariyo. ikambwira ko ari ikarita y’abafite ubumuga ikanansomera ibiriho byose. Ni ukuvuga ko ubwo buhanga bugezweho budahari baba bakwiba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *