Tour du Rwanda 2024: Pierre Latour yegukanye Etape ya 5, Umunyarwanda arushwa Iminota 3 ku rutonde rusange

Umufaransa Pierre Latour w’Imyaka 31 ukinira Ikipe ya Total Energies niwe wegukanye Etape ya 5 yakiniwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, akoresheje iminota 23, amasegonda 31 n’iby’ijana 79.

Iyi Etape yakinwaga umukinnyi akina ku giti cye “Individuel Time Trial”, yareshyaga na Kilometero 13.

Yahagurutse imbere y’Isoko ry’Akarere ka Musanze rizwi nka Goico yerekeza mu Kinigi, mu Gace gakoreshwa yitwa amazina abana b’Ingagi.

Ku Isaha ya saa 13:00 nibwo umukinnyi wa mbere yari ahagurutse, uyu akaba ari Umunya-Belarus, Viachaslau Shpakouski ukinira Ikipe ya May Stars’.

Pierre Latour yakurikiwe n’Umubiligi William Junior Lecerf, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umwongereza Peter Joseph Blackmore.

Nk’uko bimaze iminsi bigenda, no kuri iyi nshuro ntabwo Abanyarwanda bahiriwe, kuko uwaje hafi ni Vainqueur Masengesho n’umwanya wa 22.

Vainqueur Masengesho, yakoresheje iminota 26, Isegonda n’iby’ijana 92.

Nyuma y’iyi Etape, Urutonde rusange ruyobowe na Junior William Lecerf, umaze gukoresha amasaha 9, iminota 47 n’amasegonda 39.

Akurikiwe na Peter Joseph Blackmore, urushwa amasegonda 2, mu gihe umwanya wa 3 ufitwe na Ilkhan Dostiyev, urushwa amasegonda 9.

Kuri uru rutonde rusange, Vainqueur Masengesho niwe Munyarwanda uza hafi, gusa ntabwo yorohewe kuko arushwa n’uwa mbere iminota 3 n’amasegonda 13.

Uko byari bimeze mu Nzira:

Manizabayo Eric (Team Rwanda) na Nsengiyumva Shemu (May Stars) bageze mu Kinigi bafite ibihe by’umwanya wa 30 n’uwa 31 aho bakoresheje iminota 26 n’amasegonda 37.

Mugisha Moise ntiyahiriwe n’aka gace kuko yabaye uwa 49, byatumye ku rutonde rusange aba Umunyarwanda wa kabiri mwiza aho ari uwa 21 arushwa iminota itatu n’amasegonda 25, inyuma ya Masengesho Vainqueur wa 20, aho arushwa iminota itatu n’amasegonda 13.

Abakinnyi 78 ni bo basoje isiganwa kuri uyu wa Kane.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, harakinwa Etape ya 6, ihaguruka i Musanze yerekeza kuri Mont Kigali mu Mujyi wa Kigali.

Iyi Etape izaba ireshya na Kilometero 93 na Metero 300, izagaruka i Musanze saa Tanu z’amanywa, igere i Kigali ku Isaha ya saa Munani n’Iminota 45 ntagihindutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *