Kamonyi: Yakimbiranye n’Ababyeyi be yararika Insina n’Ibiti by’Imbuto 

Abitewe n’Umujinya yatewe n’amakimbirane afitanye n’Ababyeyi be nk’uko yabyivugiye, Ntakirutimana Emmanuel w’Imyaka 28 y’amavuko, yagiye mu Nsina n’Ibiti by’Imbuto ziribwa arabyararika.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Remera mu Kagali ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ntakirutimana yakoze ibi byafashwe nk’ibidasanzwe mu Masaha ya saa tatu z’Igitondo cya tariki 19 Gashyantare 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mpozenzi Providence yahamije aya makuru agira ati:“Ntakirutimana yatongaye na Nyina amubaza nyuma yo kumubaza impamvu yakubise Umwana. Yahise amuhindukirana n’Umuhoro, amuhunze, yirara mu Nsina zisaga 60 aratemagura, Ibisheke n’Amacunga”.

Ashingiye kuri ibi, Mpozenzi yaboneho kwibutsa Imiryango kwirinda amakimbirane no gutangira amakuru ku gihe ku miryango itabanye neza kugira ngo ifashwe. Yunzemo ko abana bakwiye kubaha ababyeyi babo.

Abaturanyi b’uyu muryango, batangaje ko uyu musore asanzwe yarananiye ababyeyi be.

Bati:“Yarabananiye. Bamwakiye inguzanyo muri Banki bamugurira Isuzuki (Moto), ariko akomeza kunanirana ntiyagira icyo bimugezaho”.

Kugeza ubu, Ntakirutimana arafunze, mu gihe ababyeyi be bagiye gutanga ikirengo ku rwego rw’lgihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *