Ubufatanye bwa EPRN na UNICEF bwagaragaje ko abana bakwiye kugira uruhare mu Igenamigambi

Akenshi iyo igihugu gikora igenamigambi ry’igihe runaka, cyibanda ku bizakorwa n’abazabigiramo uruhare n’uburyo bizagerwaho ariko ugasanga hari ubwo abana bato batazirikanywe.

Ni icyemezo gishobora kugira ingaruka kuko nk’icyerekezo u Rwanda rufite uyu munsi cya 2050 cyangwa icyo Afurika ifite cya 2063 bizagirwamo uruhare ahanini n’abafite imyaka iri munsi ya 20.

Ibi bivuze ko mu guteganya ibikorwa n’igenamigambi ryo muri ibi byerekezo ari ingenzi ku kirebera hamwe n’uburyo abana bazabigiramo uruhare cyane ko bigaragara ko mu cyerekezo cy’imyaka 15 iri imbere ari bo bazaba bafite imbaraga zo gukora.

Ikigo cy’Amahugurwa n’Ubushakashatsi, EPRN, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, bagaragaza ko igihe hakorwa igenamigambi ari ngombwa kureba no ku bana.

Umujyanama mu bijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, Rugwabiza Leonard, yavuze ko mu igenamigambi Leta ikora ryose iba itekereza ku bana.

Yakomeje agira ati “Iyo yavuze kuri iki cyerekezo 2050 ntitwirengagiza ko ari ngombwa gushyira ingufu mu guteza imbere abana ngo igihugu kizabe gifite abaturage bafite ibikenewe byose mu kugikorera.’’

Umuyobozi wa EPRN, Seth Kwizera, yagaragaje ko abana bakwiye kwitabwaho binyuze mu guteza imbere uburezi.

Ati “Gushora imari mu rwego rw’uburezi ni umusingi ukomeye w’iterambere rirambye. Ni ngombwa ko abana b’igihugu cyacu bahabwa amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme kandi bagahabwa indyo yuzuye bikabafasha gukura neza haba mu gihagararo no mu bwenge, bityo bakazabasha kugenda n’umuvuduko w’iterambere riri hose ku Isi.”

Abana bahagarariye abandi mu turere dutandukanye bagaragaza ko ibyifuzo byabo bikwiye guhabwa umwanya n’ijambo kuri gahunda za Leta nubwo bagenzi babo bagihura n’imbogamizi zo kwitinya.

Umwe yagize ati “Hari bamwe muri bagenzi bacu bahura n’imbogamizi zirimo kwitinya mu gutanga ibitekerezo mu gihe bahuye n’inzego zifata ibyemezo. Turasabwa ko abana natwe twahabwa bahabwa ubushobozi butuma batinyuka.”

Aba bana bagaragaje ko hari bagenzi babo bahura n’ikibazo bagaterwa inda bakiri bato bagahita batereranwa basaba ko iki kibazo cyakurikiranwa mu buryo bwimbitse ndetse ababifatiwemo bagahanwa.

Basabye ko kandi abana bakiba mu buzima bugoye bwo ku mihanda bakurwamo bagasubizwa mu mashuri ndetse hakabaho no gukurikirana abana bavuka ku bana batewe inda bakiri bato.

Umukozi muri UNICEF, Min Yuan, yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu guteza imbere inzego z’ibanze ku bana n’urubyiruko.

Ati “Ibibazo n’imbogamizi bigaragara mu mibereho myiza y’abana bigomba kugaragazwa mbere ndetse n’umuti kuri byo ugafatwa bigizwemo uruhare n’abana ubwabo.”

Yavuze ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi ku ngengo y’imari anagaragaza ko hagikenewe uruhare rwa Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa Unicef Rwanda, Julianna Lindsey, yashishikarije abana kujya bakora ibishoboka byose bakagaragaza ibibazo bahura nabyo babinyujije mu matsinda abahuza mu Turere babarizwamo.

Yanasabye kandi buri wese yaba ukorera Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’abandi bikorera kongera imbaraga mu bikorwa biteza imbere umwana no kuzirikana ko mu iteganyabikorwa ryose abana batajya bibagirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *