Zahabu yihariye 71,5% by’Amabuye y’agaciro u Rwanda rwacuruje mu Mezi 3 ashize 

U Rwanda rwacuruje Amabuye y’agaciro ahwanye na Miliyari zirenga 247Frw mu Mezi Atatu, Zabahu yiharira 71.5% y’Amabuye yagurishijwe.

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) cyatangaje ko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2023, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni 247.480.699,40$ (arenga miliyari 247 Frw).

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Gicurasi 2023, yerekana uko amabuye y’agaciro y’u Rwanda yacurujwe kuva muri Mutarama-Werurwe 2023.

Muri aya mezi, u Rwanda rwacuruje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n’ibilo 316.093 muri Mutarama, yinjije $5.436.480, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 320.555 yinjije $5.398.054 naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 363.701 yinjiza $5.903.483.

Umusaruro wa Coltan u Rwanda rwohereje mu mahanga wariyongereye, aho muri Mutarama hacurujwe ibilo 124.514 byinjiza $5.911.646, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 138.205 bya $6.985.467 naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 213.065 bya $11.415.082.

Amabuye ya Wolfram yacurujwe muri Mutarama yanganaga n’ibilo 129.407 bya $1.723.665, muri Gashyantare hacurujwe ibilo 211.449 bya $2.973.988 naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 231.844 bya $3.261.757.

Amabuye ya Zahabu ni yo yinjirije u Rwanda cyane kuko muri Mutarama rwacuruje ibilo 850 byinjiza $53.234.196,20; muri Gashyantare hacurujwe ibilo 745 bya $46.529.585,80 naho muri Werurwe hacurujwe ibilo 1.465 bya $90.519.870.

Andi mabuye y’agaciro yacurujwe angana n’ibilo 2.545.274 bya $5.103.373.9 muri Mutarama, ibilo 500.971 bya $872.301,6 muri Gashyantare n’ibilo 827.041 bya $2.211.749 muri Werurwe.

Muri rusange, kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 5.925.199 bifite agaciro ka $247.480.699,40.

Imibare ya Banki nkuru y’Igihugu (BNR) no muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza ko mu mwaka wa 2022, amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga yinjirije u Rwanda agera kuri Miliyoni 683 z’Amadolari (Hafi Miliyari 740 z’Amafaranga y’u Rwanda), ni ukuvuga ko yazamutseho 52.3 %, ugereranyije na Miliyoni 448 z’Amadolari (hafi Miliyari 486 z’Amafaranga y’u Rwanda ) rwari rwinjije mu mwaka wabanje.

Zabahu yinjije agera kuri Miliyoni 488 z’Amadolari, ni ukuvuga 71.5% y’amadovize yose u Rwanda rwinjije aturutse mu mabuye y’agaciro mu gihe cyo guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2022, bisobanuye ko yiyongereyeho 55.5 % ugereranyije na Miliyoni 314 z’Amadolari rwari rwinjije guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2021.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko uko kwiyongera mu gaciro kwa zahabu y’u Rwanda kwaturutse muri gahunda yo kuyohereza yabanje kongererwa agaciro, hakiyongeraho ibiciro bya zahabu ku isoko mpuzamahanga byarazamutseho 2.8 %.

Andi mabuye y’agaciro arimo Gasegereti, Wolframite na Coltan, yinjirije u Rwanda miliyoni $186.3 kuko rwohereje mu mahanga amabuye y’ubu bwoko apima Toni 7.844.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *