Nyuma y’Iminsi 3 aburiwe irengero, yasanzwe mu Ngona

Ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, Umugabo w’Umunya-Australia yaburiwe irengero ubwo yari mu gikorwa cyo kuroba na bagenzi be.

Kevin Darmody yaherukaga kubonwa ahazwi nka Kennedy’s bend, agace kazwi cyane kubamo ingona ko mu majyaruguru ya Leta ya Queensland.

Nyuma y’aho uyu mugabo akomeje kuburirwa irengero Police yo muri aka gace yafashwe umwanzuro wo kurasa ingona ebyiri nini bazisangamo ibisigazwa by’umubiri w’umuntu.

Uyu murambo ntabwo biremezwa neza iby’umwirondoro wawo, ariko police ivugako ari iherezo ribabaje cyane ry’igikorwa cyo gushaka uyu mugabo w’imyaka 65 y’amavuko.

Darmody yari umurobyi ubizobereyemo, ku rwego rwo kuba yarazwi n’abaturage bo k’Umwigimbakirwa ( peninsula) wa cape york.

Abarobyi bari bari kumwe na Darmody bavuze ko batabonye uko byagenze, ahubwo bamwumvise aboroga, nyuma hakaza gukurikiraho urusaku rwinshi.

Inshuti ye John Peitiyabwiye ikinyamakuru Cape, York weekly ati” nkimara kumva urusaku namanutse niruka ariko si namubona uretse inkweto ze nasanze ki nkombe”

Ingona zikunze kuboneka muri iki gice kirangwamo ubushyuhe mu majyaruguru ya Australia, ariko ibitero byazo ntibikunze kubaho.

Urupfu rwa Darmody rubaye igitero cya 13 kivuyemo urupfu muri Queensland kuva muri 1985, ubwo Leta yatangiraga igikorwa cyo kwegeranya ibitero by’ingona.

Kuva mu mwaka wa 1974, ubwo ubuhigi bw’ingona bwabuzwa ingona zariyongereye cyane aho zavuye ku mubare w’ibihumbi 3000 zikagera ku 30.000 muri iyi minsi.

Raporo ya 2019 yumvikanishije ko muri rusange ingona nkuru, 1 Kuri 7 nibura iba muri buri kilometelo imwe muri buri mugezi wakorewe ho ubushakashatsi.

Muri gahunda ya Leta ya Queensland yo gucunga ingona, iziteje umutekano muke mu baturage zikurwa mu gace zabagamo, byaba ngombwa zikanicwa.

Iyi mibare bikaba bivugwako ari mito ugereranije n’ingona ziba mu gice cy’Amajyaruguru ya Australia ahazwi nka “Northern Territory” (NT) ahari ingona zambere nyinshi ku isi zigera ku 100.000 ziba mu gasozi.

N’ubwo hari ibikorwa byo kwamamaza bikangurira abantu kugira amakenga igihe bari ku nkengero z’imigezi, muri icyo gice cy’Amajyaruguru, muri rusange habaye impfu ziri hagati y’urupfu rumwe n’ebyiri  zivuye mu bitero  by’ingona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *