Ububiligi: Aoron Murenzi ufite Inkomoko mu Rwanda yasinye Amasezerano mu Ikipe ya Genk

Aoron Murenzi ufite inkomoko mu Rwanda kuri Se (Papa) witwa Murenzi Olivier, yasinyiye amasezerano mu Ikipe ya Genk yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Murenzi wavutse muri 2008 afite impano idasanzwe yo guconga ruhago, ku Myaka 15 gusa y’amavuko.

Uyu mwana akaba yasanze muri iyi kipe, Mike Trésor Ndayishimiye nawe wifuzwa n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Uyu Mike Trésor Ndayishimiye, aherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi ukomoka mu Afurika witwaye neza kurusha abandi mu Bubiligi.

Umutoza wa Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahamije ko yifuza Ndayishimiye Mike Tresol, ngo azamukoreshe mu Marushanwa ari imbere arimo no gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Murenzi yerekeje muri Genk avuye muri Anderlecht, ikipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Amakuru THEUPDATE yamenye, ni uko Murenzi yemeranyijwe na Genk kuzayikinira mu gihe cy’Imyaka 3.

Umukino wa nyuma mu ikipe ya Anderlecht yawukinnye ku wa 6 w’Icyumweru gishize, ubwo bacakiranaga na Charleroi.

Yazamukiye mu ikipe y’abakiri bato ya Anderlecht yitwa RCSA Academy.

Bitewe n’ubuhanga budasanzwe yerekanaga, yahise azamurwa mu ikipe ya mbere.

Aoron Murenzi wavukiye mu Bubiligi, yakiniye iyi kipe y’Igihugu y’Ababiligi y’abatarengeje imyaka 15.

Aoron Murenzi ari na Ndayishimiye Mike Tresol

 

Aoron Murenzi azajya yambara nimero 11 mu Mugongo. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *