Rwanda: Abakuze bavuga abakiri bato bakomeje gutakaza Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda uko bwije n’uko bukeye

Amateka agaragaza ko mbere y’uko Abakoloni bagera mu Rwanda, rwari rumaze imyaka irenga 800 rwariremye, rufite umuco n’indangagaciro zarwo, ururimi, ubutegetsi, ingabo zihora zirinze inkiko kandi zagura u Rwanda, rufite amategeko n’abayobozi barinze umutekano w’imbere mu gihugu. U Rwanda rwari rwariyubatse, rushyiraho Leta.

Kimwe mu byarangaga Umuco w’Abanyarwanda, harimo ko abakiri bato mu ngeri zose bubahaga abakuze.  Gusa kuri ubu, iyi ndangagaciro isa n’itagihabwa agaciro.

Uku kudahabwa agaciro, bikaba bikomeje gutuma abakuru bavuga ko biteye inkeke, ndetse mu gihe ntacyaba gikozwe mu maguru Mashya, ntaho ibintu byaba byerekeza.

Kuri uyu wa Kane, Umunyamakuru wa THEUPDATE yasengurukije Mikoro muri tumwe mu Duce tw’Umujyi wa Kigali, anagera mu Modoka zitwara Abagenzi zizwi nka Shirumuteto.

Izi Modoka, zikaba ari za Busi nini zitwara Abagenzi mu bice bitandukanye by’Umujyii, aho abatari bacye bakemanga ukubaha abakuru kuzirangwamo.

Bitewe n’umubare utari muto zitwara, iyo uyigeze usanga abahagaze bajya kungana cyangwa kuruta abicaye.

Muri aba baba bahagaze, inshuro nyinshi usanga higanjemo umubare utari muto w’abakuze, mu gihe abakiri bato baba bicaye ubona ntacyo bibabwiye.

Akigera muri iyi Modoka (Shirumuteto), Umunyamakuru wa THEUPDATE yahise akubitana n’Umukecuru bigagaraga ko akuze, amubwira ko amaboko ari kumurya kubera kumara akanya ayazamuye afashe imodoka ngo atagwa, mu gihe ngo yabonaga hari abakiri bato bari bicaye ubona batamwitayeho.

Nyuma yo kubona ibi, Umunyamakuru wa THEUPDATE yingize abo yabonaga ko bakiri bato ngo bamuhagurukire, babanza kubyanga.

Gusa, nyuma y’akanya baje kubyigaho baramwumvira barahaguruka.

Iki gikorwa cyakozwe n’uyu Munyamakuru, ubundi cyakagombye gukorwa hatagize ugisabwa, kuko mu Muco Nyarwanda umuntu ukiri muto (Umwana), ahagurukira umuruta mu rwego rwo kumuha Inda ya bukuru.

Uku kugwigira k’Umuco, ntabwo kugaragara mu Modoka gusa, kuko ubisanga mu ngeri zose.

N’ubwo bimeze bitya ariko, abakiri bato nabo bavuga ko abakuze babaka Serivise badaciye bugufi, kandi mu buzima bwa muntu ibintu ari magirirane.

Ibi ntabwo ari mu Rwanda gusa bikomeje kumera bitya, kuko mu minsi ishize, ku Mugabane w’Uburayi hagaragaye inkur uy’Umusaza wageze mu Modoka abura aho yicara, abantu bose bakamureba ariko hakabura umuhagurukira, birangira ahagurukiwe n’Umuntu wari ufite Ubumuga (akoresha Imbago).

Nyuma y’uko uyu Mukobwa ufite Ubumuga ahagarukiye Umusaza, Urugendo rwarakomeje, ariko abandi bagenzi ntibamenya ko uwahagurutse ari uwari ufite ubumuga.

Ageze aho yajyaga, nibwo yunamye, areba munsi y’Intebe yari yahaye wa Musaza, akuramo Imbago ebyiri asohoka muri Gariyamoshi akomeza urugendo.

Abari muri iyi Gariyamoshi batunguwe n’ubu Butwari bwamuranze mu gihe bo byari byabananiye.

Ubu Butwari bwaranze uyu Mukobwa wari ufite Ubumuga, bukaba bukomeje kwigishwa ku Mugabane w’Uburayi, berekana ko imwe mu Mico bakura ahandi imaze kokama Umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *