Abanyeshuri bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Qatar bakoreye Urugendoshuri mu Rwanda


image_pdfimage_print

Kuri uyu wa 24 Gicurasi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry’Abanyeshuri, Abarimu n’Abakozi bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Joaan bin Jassim ryo muri Qatar bari mu Ruzinduko mu Rwanda.

Aba banyeshuri bari mu Rwanda bari mu rugendoshuri batangiye ku itariki ya 19 rukazasoza kuri 26 Gicuransi 2023.

Aba banyeshuri bakaba baturuka mu bihugu binyuranye birimo; Qatar, Arabia Sawudite, Sudan, Kowete, Oman, Pakistani, Somariya, Irak ba Turukiya.

Mu ruzinduko bagiriye ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, bakurikiye ikiganiro cyagarutse ku rugendo rwo guhindura Rwanda Defense Force (RDF) Igisirikare cy’Umwuga, banasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Nyuma y’ibi biganiro, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakoreye Abatutsi iherereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Muri uru Rugendoshuri, biteganyijwe ko bazasura inzego zitandukanye zirimo Banki izwi nka Zigama (CSS), Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara ( MMI), Ibitaro  bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, Ishuri rikuru rya Gisirikare, Ibigo bya Leta ndetse n’iby’Abikorera.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Mubarakh Muganga

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *