Ububanyi n’Amahanga: Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wungirije wa Jordania i Kigali rugamije iki?

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Jordania, Ayman Safadi yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu Rwanda, akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Jordania yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira abahashyinguye.

Uyu muyobozi yazanye i Kigali no gukomeza gutsimbataza ubuhahirane hagati y’Ibihugu byombi dore ko kugeza ubu mu Mwaka ushize bwabarirwaga hagati ya Miliyoni ebyiri z’Amadolari.

Jorudaniya kandi ni Igihugu kizwiho kugira Inganda zikomeye zikora Imyenda, ibi bishyizwemo imbaraga hagati y’Impande zombi bikabba byatanga umusaruro.

Mu gihe kandi Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere y’u Rwanda, RwandAir ikomeje kwagura imbibi, ibiganiro bigenze neza hagati yIbihugu byombi, ishobora kwerekeza muri iki gihugu.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Jordania, Ayman Safadi na Minisitiri Buruta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *