Rwanda: Minisitiri Dr Nsabimana yahaswe ibibazo n’Abadepite ku bibazo bikiri mu kubona Ibyangombwa byo kubaka

Kuri uyu wa Kabiri, Abadepite bahase ibibazo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest bijyanye n’igihombo bavuga ko ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa byo kubaka ryateye abaturage.

Perezida wa komisiyo y’ubutaka ubuhinzi ubworozi n’ibidukikije, Uwera Kayumba Marie Alice avuga ko iri koranabuhanga ryagaragayemo ibibazo bitandukanye biteza Leta na bamwe mu baturage igihombo mu buryo bw’amafaranga utaretse no gukerereza  imitangire ya servisi.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko ikoranabuhanga rya BPMIS ryamaze guhuzwa n’irikoreshwa ku rubuga  rw’irembo, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, Ikigo cy’imisoro n’amahoro  n’izindi nzego zifasha mu gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Gusa bamwe mu baturage n’abatanga izi serivisi mu nzego z’ibanze bavuga ko  batarahabwa uburenganzira bwo kurikoresha.

Bamwe mu badepite bagaragaje ko inzego zibishinzwe zitateguye neza iri koranabuhanga, basaba Minisiteri  y’ibikorwaremezo kunoza serivisi no gukosora amakosa yagaragajwe.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana avuga ko bimwe muri ibi ibi bibazo byakemutse ibindi birimo gushakirwa ibisubizo kuko uru rubuga rw’ikoranabuhanga rukomeje kugenda ruvugururwa.

Mu bindi bibazo harimo impungenge z’uko iri koranabuhanga rishobora kuba ryakwinjirirwa mu buryo bworoshye, gutanga nimero imwe y’icyangombwa ku basabye batandukanye, gutanga icyangombwa mbere y’uko uwagisabye yishyura amafaranga asabwa n’ikibazo cya bamwe mu baturage bishyuye  amafaranga y’umurengera kubera imikorere mibi y’iri koranabuhanga.

Umujyi wa Kigali niwo wifashisha cyane iri koranabuhanga kuko buri kwezi utanga ibyangombwa biri hagati ya 500 na 700 hifashishijwe iri koranabuhanga.

Raporo y’Umugenzizi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko ibi bibazo n’ibindi byatumye  hari abaturage bamaze igihe kiri hagati y’amezi abiri n’imyaka itanu batarahabwa  ibyangombwa byo kubaka kandi  bakwiye kuba barabihawe mu gihe kitarenze iminsi 30 nk’uko amategeko abiteganya.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ikaba yanyuzwe n’ibisobanuro mu magambo byatanzwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka (BPMIS).

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest. (Photo/File)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *