Musanze: Hari Uburwayi bw’Ingurube butaramenyekana bumaze guhitana izisaga 250


image_pdfimage_print

Aborozi b’ingurube n’abacuruzi bazo mu Karere ka Musanze barasaba inzego zibishinzwe guhagurukira ikibazo cy’uburwayi bw’ingurube bukomeje kuzica.

Mu minsi 3 iki kibazo kimenyekanye ingurube zirenga 200 zimaze kwicwa n’Ubwo burwayi.

Mu Murenge wa Muko ni ho ubwo burwayi bukomeje kwica ingurube bwiganje, aho zimwe mbere yo gupfa zibanza kugira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kwanga kurya,gucika intege, ibara ry’umutuku ku ruhu ndetse no guhumeka nabi.

Aborozi n’abacuruzi b’ingurube muri uyu murenge bavug ako bahuye n’igihombo gikomeye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwabujije abaturage kurya inyama z’ingurube no kwirinda kuzigurisha mu mirenge 5 yashyizwe mu kato.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Sitasiyo ya MusanzeuUshinzwe kurwanya indwara z’amatungo, Ndaruhutse James avuga ko mu bizamini byafashwe kuri ayo matungo, bigaragaza Ko izo ngurube zikomeje kwicwa n’ indwara izwi nka Rushed.

Kugeza Ubu mu Murenge wa Muko honyine hamaze gupfa ingurube zirenga 250.

Muri Musanze habarurwa aborozi b’ingurube barenga ibihumbi 2 borora ingurube zisaga ibihumbi 10.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *