IMF yijeje u Rwanda kuruba hafi mu Mishinga yo kurengera Ibidukikije


image_pdfimage_print

Ikigega mpuzamahanga cy’imari  (IMF/FMI) kijeje u Rwanda ko kizakomeza gushyigikira imishinga rufite irebana no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi wungirije w’iki kigega, Bo Li uri mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere yagiranye ibiganiro n’inzego zinyuranye ziganira ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ubukungu budahumanya ikirere irimo n’ikigega ”Ireme Invest” cyatangijwe na Perezida Paul Kagame.

Ni ikigega cyatangiranye miliyari 104 z’amafaranga y’u Rwanda.

Binyuze muri gahunda yiswe Resilience and Sustainability Trust, mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize, IMF yemereye u Rwanda miliyoni 319 z’amadorari y’Amerika hagamijwe kurufasha kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ashima ubufatanye bw’u Rwanda n’iki kigega.

Yagize ati: Twashimye uburyo mwihutiye gukoranana natwe, mushyiraho itsinda ryihariye rizakorana n’itsinda ryacu hagamijwe kunoza imikoranire, kuva icyo gihe kugeza ubu, twagiranye ibiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga tuganira n’inzego zinyuranye zifashishijwe ikoranabuhanga, none uyu munsi twahuye imbonankubone kugira ngo dushishikarize inzego zirimo n’abikorera, gushyigikira gahunda dufite mbere y’umwaka wa 2030.

Umuyobozi mukuru wungirije wa IMF, Bo Li na we yagaragaje uburyo u Rwanda ari igihugu gishyira imbere kurengera ibidukikije.

Ndifuza gushimira u Rwanda ku cyerekezo iki gihugu gifite no kuba gifata iya mbere mu bikorwa bigamije kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ ikirere, inkunga u Rwanda rwemerewe na IMF binyuze muri RSF, ni ubwa mbere izaba ihawe igihugu kiri mu nzira y’iterambere, ibyo byerekana ingamba nziza kandi zihamye igihugu gifite zo gukemura ibibazo biterwa n’imihindgurikire y’ikirere ndetse n’ibikorwa  by’iterambere bitangiza ibidukikije.

Ministiiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya avuga ko kubaka ubudahangarwa mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kuba igihugu kitaragwamo ibyuka bihumanya bitarenze umwaka 2050, bisaba gukorera hamwe.

Ibigo bikora mu bijyanye n’imari na Banki z’ubucuruzi byatangaje ko byiteguye gushyigikira gahunda za Leta zirebana no kurengera ibidukikije.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *