Ububanyi n’Amahanga: U Rwanda n’u Budage byiyemeje kwagura ubufatanye mu Iterambere n’Ishoramari

Ibihugu by’u Rwanda n’u Budage byiyemeje kurushaho kwagura ubufatanye mu iterambere harimo ishoramari mu nganda n’ubucuruzi. 

Ni nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye na mugenzi we w’u Budage, Annalena Baerbock.

Aba baminisitiri bombi babanje kugirana ibiganiro byari bigamije kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, hanozwa umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’u Budage.

Minisitiri Dr Biruta agaragaza ko hifuzwa kongerwa imbaraga mu bucuruzi n’ inganda.

Minisitiri Baerbock we yagaragaje ko hari ibyo u Budage bwakwigira ku Rwanda nk’ihame ry’uburinganire no guteza imbere abagore.

U Rwanda n’u Budage bisanganywe ubufatanye mu iterambere binyuze mu nzego zirimo uburezi bwibanda ku bumenyingiro n’imyuga, imiyoborere, ubuzima, inganda n’ izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *