Zanshin Karate Academy yateguye Shampiyona izitabirwa n’Ibihugu byo mu Karere

Ishuri ryigisha Umukino wa Karate rikorera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda rizwi nka Zanshin Karate Academy, ryateguye Shampiyona Mpuzamahanga igiye gukinwa ku nshuro ya mbere.

Ifite umwihariko wo kuba izitabirwa n’Ibihugu byo mu Karere, kuko izasifurwa n’Abasifuzi bavuye mu Bihugu bwa; Kenya, Uganda n’Uburundi.

Iri Shuri ritanga Ubumenyi ku mukino wa Karate guhera ku Bana b’Imyaka 4 kugeza kuri 15 n’ikiciro cy’abakuru, rikorera kuri Credo Hotel.

Iyi Shampiyona yateguwe ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo kurusha guteza imbere uyu mukino haba mu Rwanda no ku rwego Mpuzamahanga.

Iteganyijwe gukinwa mu mpera z’iki Cyumweru, hagati ya tariki 23 na 24 Ukuboza 2023, ikazabera ku Kicaro k’iri Shuri.

Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné usanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda,

Avuga ko bateguye iyi Shampiyona mu rwego rwo kuzamura Impano z’Abana, gukangurira Urubyiruko kwirinda Ibiyobyabwenge no gukangurira abana kugana Ishuri.

Biteganyijwe ko Abana bazayitabira bazarushanwa mu byiciro bibiri, “Kata” (Kwiyerekana) na “Kumite” (Kurwana).

Amakipe akabakaba 23 yamaze kwemeza kuzitabira iyi Shampiyona, aho mu byiciro byose haba Kata na Kumite biteguye guhatanira Imidali n’Ishema ry’Amakipe bazaba bahagarariye.

Uretse Zanshin izaba yakiriye iyi Shampiyona, Amakipe yo mu Mujyi wa Kigali azaba ahagarariwe ku bwinshi, kongeraho ko buri Ntara izaba ifite Ikipe muri iyi Shampiyona, ibi bikaba ari kimwe mu birungo bizayongerera uburyohe.

Byitezwe ko Abakinnyi basaga 250 bazitabira iyi Shampiyona igiye gukinwa ku nshuro ya mbere mu Mateka ya Karate mu Rwanda.

Hagamijwe ko iyi Shampiyona izaba ikitegererezo k’izindi Amakipe yo mu Rwanda yateguye, kwiyandikisha byasojwe tariki ya 15 Ukuboza 2023, ni ukuvuga Icyumweru kirenga mbere y’uko Irushanwa nyirizina ritangira, mu rwego rwo gushyira buri kimwe ku murongo.

Umwe mu Basifuzi kabuhariwe bitezwe, ni Umunyakenya Sensei Edwin Gendi, uyu akazaba afite inshingano yihariye, kuko ariwe uzaba ashinzwe gushyira ku Murongo iyi Shampiyona.

Sensei Edwin, asanzwe akuriye Komisiyo ishinzwe gutegura Amarushanwa ya Karate mu Bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Sensei Mwizerwa, ahamya ko intego bafite nka Zanshin, ari uko iyi Shampiyona izaba ngaruka Mwaka ndetse ikaba yanakura kugeza igiye ku ngengabihe y’Amarushanwa ny’Afurika mu mukino wa Karate.

Zanshin Karate Academy, yateguye iyi Shamiyona ifatanyije n’Abafatanyabikorwa barimo;

MARTIN HARDWARE AND TWYFORD RWANDA, Ikigo gicuruza Ibikoresho by’Ubwubatsi
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka)
AKARERE KA HUYE
CREDO HOTEL
KIGALI ELITE SPORT ACADEMY (KESA)
COVENANT MOTEL
Sport for Change Foundation
RUDASUMBWA’S Son Ltd (RUDAS)
MUMUNYINYA Motel
Helping Heart Family Rwanda
HIGHENDS Tours and Travel
GREEN Heaven Motel
GREAT Hotel Kiyovu
JBL Logistics Group
YUSHOSHA Karate Academy.

Amafoto

Sensei Edwin Gendi ni umwe mu Basifuzi kabuhariwe bazasifura muri iyi Shampiyona

 

Sensei Mwizerwa, ahamya ko bifuza ko iyi Shampiyona yazashyirwa ku ngengabihe y’Amarushanwa ny’Afurika.

 

May be a graphic of text that says "ZANSHIN KARATE CHAMPIONSHIPS FOR CHILDREN 2023 SPONSORS TZAHN KARATE ACADEMY ZANSHIN martin S THE RWANDA KARAT FEDERATI Twyford Repubulika y'u Rwanda Akarere Huye COVENANT H Credo Hotel KESA B INYA elasmotcl portachongeFoundetion Chonge HELPING HEART FAMILY RWANDA : -Green HighEnds HAVEN MOTEL TOURS 8 TRAVEL G Î JBL LOGISTIC GROUP TUSPONA KARATE ACHOSHY"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *