Rwanda: I Masoro huzuye Igice cya mbere cy’Uruganda rwa BionTech 

Igice cy’ibanze cy’uruganda rwa BionTech ruzakorera imiti n’inkingo mu Rwanda cyamaze kurangira, Abanyarwanda babonyemo akazi basanga ari ishema ku gihugu kugira uruganda rukoresha ikoranabuhanga rihanitse.

I Masoro mu Karere ka Gasabo mu gice cyahariwe inganda niho uru ruganda rwitezweho kuba igisubizo cy’imiti n’inkingo ku mugabane w’Afurika ruherereye.

Ku ikubitiro hamaze kuzura igice cy’ibanze cy’uruganda kigizwe na Kontineri 6 zizwi nka Biontainers.

Ange Iradukunda ushinzwe ibikorwa by’imyubakire kuri site ya BionTech Kigali, asobanura byinshi kuri uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora Miliyoni 50 za Doze z’inkingo ku mwaka.

Usibye kuba ari uruganda ruzaba ruhagaze neza mu gice cy’imyubakire, ruzaba runafite ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho rya mRNA, aho ruzatangira rukora inkingo za COVID-19 ndetse na nyuma rukazongererwa ubundi bushobozi bwo gukora inkingo zirimo iza Malaria n’igituntu nkuko Nduta Mwangi ushinzwe siyansi n’ikoranabuhanga muri uru ruganda abisobanura.

Iyubakwa ry’uru ruganda ni umushinga munini wa miliyari zibarirwa mu 100 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse kugeza ubu abanyarwanda 10 nibo bakora muri uru ruganda ariko bikaba biteganyijwe ko muri 2024 bazagera ku 100 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BionTech.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *