Burera: Ubucuruzi bw’Akajagari bubangamiye abacururiza mu Isoko rya Cyanika

Abacururiza mu Isoko mpuzamipaka rya Cyanika mu Karere ka Burera, barasaba ko hafatwa ingamba zituma abagicururiza mu kajagari mu nkengero zaryo nabo bagana iryo soko ku girango abaguzi biyongere.

Hagiye gushira ukwezi isoko rya Cyanika riri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ryongeye kubona abarirema, gusa abacuruzi baryinjiyemo ku ikubitiro baravuga ko babuze abaguzi.

Bimwe mu bibazo byatumye iri soko ritarema uko bikwiye harimo kuba iminsi 2 rirema mu cyumweru yarahujwe n’isoko rya Kisoro muri Uganda bakagaragaza ko hari ibikwiye bibagiraho ingaruka.

Kugeza ubu abacuruzi 39 nibo bakorera muri iri soko mpuzamipaka rya Cyanika mu gihe rifite imyanya isaga 160.

Munyembaraga Jean de Die ukuriye PSF muri Burera avuga ko bakoreye ubuvugizi iki kibazo.

Abacuruzi bagezemo bahawe igihe cy’amezi 3 bakora batishyura ubukode cyangwa imisoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline avuga ko hari ingamba bafashe.

Isoko mpuzamipaka rya Cyanika rigizwe n’ibice 4 birimo ububiko bw’imyaka, ahacururizwa ubuconco ku bisima n’ amaduka yubatwe mu buryo bugezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *