Ubudage bwahaye u Rwanda Impano ya Miliyari 20 Frw

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), basinyanye amasezerano na Banki y’Iterambere y’u Budage y’impano ingana na miliyari 20 Frw. 

Ni inkunga igamije gushyigikira ikigega cy’ubwishingizi ku nguzanyo zigamije kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana asobanura ko iyi nkunga izafasha muri gahunda yo kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibyo u Rwanda ritumizayo hunganirwa ba rwiyemezamirimo.

Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD Kampeta Pitchette Sayinzoga avuga ko aya mafaranga azanyuzwa muri banki z’ubucuruzi ariko abazajya bahabwa amahirwe ya mbere ari urubyiruko n’abagore bari mu bucuruzi.

Regis Dushimiyimana, ni rwiyemezamirimo ukiri muto washinze ikigo Roumeza gitunganya imyenda yiganjemo ikoreshwa mu mikino n’imyidagaduro.

Ni urugero rwa ba rwiyemezamirimo baciriritse bumvise icyerekezo cya leta y’u Rwanda cyo kugabanya icyuho kinini kiri hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

Ni amafaranga azanyuzwa muri banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) ariko abo yishingira bagakorana na Banki z’ubucuruzi mu gihugu.

Ni inkunga ishobora gufasha ba rwiyemezamirimo b’ingeri zose cyane cyane abato n’abaciriritse, ariko umwihariko ukaba ku bagore n’urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *