Ububanyi n’Amahanga: Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) biravuga ko guhangana n’imihindagurukire y’ibihe ari bwo buryo buhamye bwo kubaka iterambere rirambye muri aka karere.

Ikibazo cy’imihindagurukire y’ibihe cyagarutsweho cyane mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba kuri uyu wa Kane.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente uhagarariye Perezida wa Repubulika muri iyi nama, yavuze ko u Rwanda rwiyemeze kubaka ubudahangarwa ku bijyanye n’imihindagurukire y’ibihe no gushyigikira ingamba zigamije kugabanya ubukana bw’imihindagurikire y’ibihe no kwihaza mu biribwa.

Perezida wa Tanzania Samia Suruhu Hassan yagaragaje Afurika nka nyina w’ibidukikije avuga ko igihe kigeze ngo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba byishakemo ubushobozi bwo gushora imari mu kubungabunga ibidukikije aho guhanga amaso ku k’imuhana.

Abandi bakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC barimo William Ruto wa Kenya na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bagaragaje ko ibihugu bya Afurika y’i Burazirazuba bikwiye kuba ku isonga mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikite y’ibihe bashimangira ko mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe COP 28, hazaharanirwa ko hasinywa amasezerano agamije kwihutisha ubukungu bubungabunga ibidukikije.

Ingingo y’imihindagurikire y’ibihe niyo ibimburiye izindi ngingo zizaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC ahitezwe ko hazagarukwa ku kibazo cy’umutekano muri aka karere n’ingingo ijyanye no kwakira igihugu cya Somalia mu muryango mugari w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia nabo bitabiriye iyi nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *