Inkuru mbarirano iratuba: Uko Israel na Hamas basinyanye Amasezerano y’Agahenge k’Intambara n’irekurwa ry’Imbohe

Mu minsi ya nyuma gato y’igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) muri Israel, itsinda rikora mu ibanga ryashyizweho kugira ngo rikore kuburyo abashimuswe na Hamas bagera kuri 240 barekurwa.

Nuko hatangira “igikorwa kibabaza cyane cyamaze ibyumweru bitanu” kirimo ibihugu bine, ubuhuza-bikorwa hagati y’abakuru b’ubutasi no guhamagara kwakozwe na perezida kurimo imibare myinshi, nkuko bivugwa n’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo mu butegetsi bw’Amerika.

Israel na Hamas ubu bamaze kwemeranya ko Abanya-Israel b’abagore n’abana bose hamwe 50, bazarekurwa mu minsi ine imirwano ikaba ihagaze muri icyo gihe, nk’ingurane ku irekurwa ry’Abanya-Palestine 150, na bo b’abagore n’abana, bafunzwe na Israel.

Ubwo ayo masezerano akomeye yatangazwaga, uwo mutegetsi wo muri Amerika yabwiye abanyamakuru ukuntu yagezweho.

Yavuze ko Qatar ari yo yayoboye icyo gikorwa, yegera Israel n’Amerika ibagezaho icyifuzo cyo gushyiraho itsinda ryakora bucece kandi rishishikaye kuri icyo kibazo.

Qatar yakoze nk’umuyoboro w’ibanze ugera kuri Hamas, ariko Misiri na yo yagize uruhare muri icyo gikorwa cy’urusobe cyo kugirana ibiganiro.

Igikorwa cya mbere gikomeye cyagezweho cyabaye ku itariki ya 23 Ukwakira, ubwo Hamas yarekuraga Abanyamerika babiri b’abagore.

Uwo wabaye umushinga “w’igerageza” (“w’icyitegererezo”), nkuko uwo mutegetsi wo muri Amerika yabivuze, “wagaragaje ko icyo gitekerezo gishoboka mu ngiro”.

Nyuma y’ibyo, ibikorwa byo kugira ngo harekurwe abandi benshi byatangiranye umuhate mwinshi kurushaho.

Israel yohereje nk’intumwa David Barnea, umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga rwayo rwitwa Mossad, ngo agire uruhare mu biganiro mu izina rya Israel, ndetse yavuganye mu buryo buhoraho na Bill Burns, umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga rw’Amerika, CIA, ku mirongo migari y’amasezerano.

  • Uruhare ‘rutaziguye rwa Perezida Biden muri aya masezerano

Icyo gikorwa, mu buryo bubabaje, cyamaze igihe kirekire kurusha icyari cyitezwe, kuko ubutumwa bwagombaga kuva i Doha, umurwa mukuru wa Qatar, cyangwa i Cairo, umurwa mukuru wa Misiri, kugira ngo bugere kuri Hamas muri Gaza, nuko nanone ubuhavuye bukajyanwa.

Ndetse ibiganiro byari ibyo mu rwego rwa tekinike (imikorere) cyane, bagenzurana ubushishozi akantu ku kandi, gutata, igihe bizamara n’umubare wose hamwe.

Uwo mutegetsi wo muri Amerika yavuze ko Perezida Joe Biden yagize uruhare “rutaziguye kandi we ubwe” muri icyo gikorwa, agahamagara abategetsi ba Israel na Qatar mu bihe by’ingenzi cyane.

Biden yabonaga ayo masezerano ajyanye n’abashimuswe nk'”inzira yonyine ishoboka yo kugera ku ihagarika ry’imirwano ry’iminsi myinshi ryo gutuma hakorwa ubutabazi”, nkuko uwo mutegetsi wo muri Amerika yabivuze, kuko Israel yari yarasobanuye neza ko itazahagarika igitero cyayo ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.

Iyo mibare ni imwe mu bigize ayo masezerano, yemera ko hongerwa igihe cy’ihagarikwa ry’imirwano, mu gihe Hamas yaba yongeyeho abandi ku mubare w’abashimuswe yemeye kurekura.

Uwo mutegetsi wo muri Amerika yagize ati: “Tunafite icyizere ko… ubwo turi mu gihe cy’ihagarikwa [ry’imirwano], abagore n’abana b’inyongera bazasohoka [bazarekurwa].”

  • Imbogamizi

Imwe mu mbogamizi zikomeye yabaye ko Hamas yananiwe kugaragaza neza imyirondoro y’abantu 50 bo mu itsinda ry’ibanze ry’abo izarekura.

Nyuma yaje gutanga ayo makuru ubwo Perezida Biden yahamagaraga Emir (umutegetsi) wa Qatar, akamubwira ko niba iyo myirondoro idatanzwe, ayo masezerano atakibayeho, nkuko wa mutegetsi wo muri Amerika yabivuze.

Ubwo impande zose zari ziri hafi kugera ku masezerano hagati muri uku kwezi kw’Ugushyingo (11), uwo mutegetsi yavuze ko buri kintu cyose kindi cyakwamye (cyahagaze), kuko itumanaho na Hamas “ryahagaze”.

Uwo mutegetsi, w’umugabo, nta makuru arenzeho yatanze ku cyari cyabiteye, ariko ni no muri cyo gihe ibitoro byashize muri Gaza.

Uwo mutegetsi yavuze ko ubwo itumanaho ryari ryongeye kubaho, nanone byafashe igihe kugira ngo amasezerano anozwe ingingo ku yindi kubera ukutizera Hamas kwo ku rwego rwo hejuru kwagaragajwe na Israel n’Amerika.

Yaciye ku ruhande ibibazo ku kumenya niba ayo masezerano ajyanye n’abashimuswe hamwe n’umuyoboro wanyuzemo ibiganiro byagejeje kuri ayo masezerano, byaraciye inzira yageza ku kurangiza intambara.

Ariko yavuze ko ku bijyanye n’abashimuswe, “ibyo maze gusobanura byo mu byumweru bitanu bishize ntibigiye guhagarara. Muri iki gihe turimo kunyura muri iki cyiciro cyo mu ntangiriro, twiyemeje kugeza buri muntu wese mu rugo”. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *