Musanze: Akajagari mu Bucuruzi katunzwe Agatoki nka Nyirabayazana w’Inkongi z’Urutavanaho

Bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Musanze bavuga ko akajagari mu hakorerwa ubucuruzi butandukanye, kari mu bitera inkongi za hato na hato zibasira inyubako n’ibicuruzwa.

Basaba ko hafatwa ingamba ku buryo ibyatera inkongi byashyirwa kure kandi abacuruzi bagategekwa kugira kizimyamwoto.

Mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka mu Mujyi wa Musanze hari inyubako zakongowe n’inkongi abazikoreramo barahahombera.

Abakorera muri uyu Mujyi bavuga ko basanze ziterwa n’akajagari mu bucuruzi.

Abikorera kandi bavuga ko abacuruzi benshi batagira ibikoresho bashobora kwitabaza mu gihe hadutse inkongi ndetse n’ababifite ngo ntibazi uko bikoreshwa.

Iyo myumvire ngo ikwiye guhinduka ku batanga serivisi zitandukanye bakora bagamije kunguka nk’uko byagarutsweho n’abarimo Eng Emmanuel Mfitumukiza impuguke mu bijyanye n’amashanyarazi.

Sosiyete GOICO ifite isoko rinini rikoreramo abarenga 1700 mu mujyi wa Musanze ahagaragara ubucucike bw’ibicuruzwa.

Murengera Alexis, umuyobozi mukuru wa GOICO avuga ko bafashe ingamba zo gukumira inkongi.

Musanze, Umujyi bitagishidikanywaho ko ari uwa kabiri nyuma ya Kigali, umunsi ku munsi irazamurwamo amagorofa y’ubucuruzi.

Ibyo bikaba bikwiye kujyana no kugenzura izo nyubako hitabwa cyane ku bikoresho by’ubutabazi, iby’amashanyarazi ndetse n’amazi.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Mujyi wa Musanze bwiyemeje ko bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *