Ububanyi n’Amahanga: Dr Ngirente ari i Kampala

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente n’itsinda ayoboye bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bitagize aho Bibogamiye (Non-Aligned Movement-NAM) iri kubera muri Uganda.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu 120, bigize uyu muryango NAM washinzwe mu 1961, i Belgrade muri Serbia.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard akaba ari we uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri iyi nama.

Abitabiriye iyi nama barimo kuganira ku bibazo byugarije Isi n’Akarere muri rusange birimo imitwe yitwaje intwaro, kwihaza mu biribwa, abimukira, ubushomeri mu rubyiruko, indwara z’ibyorezo, imihindagurikire y’ibihe, iterabwoba n’ibindi.

Ihuriro rya NAM ni irya kabiri ku Isi rihuriza hamwe ibihugu byinshi nyuma y’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi nama ya NAM Summit izaba ku matariki ya 19-20 Mutarama 2024, ikaba izakurikirwa n’inama ya Gatatu ya G77 nayo izabera muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *