Kigali: Abahinzi baganyiye Abasenateri iby’ibibazo biri muri za Koperative

Abahinzi bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo barishimira umusaruro bagezeho babikesha gukorera hamwe mu makoperative, ariko bagasaba ko inzego zibishinzwe zahagurukira imicungire mibi y’amakoperative bagakumira abanyereza imitungo yayo.

Nyirambanjineza Josephine wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, amaze imyaka itanu yinjiye muri Koperative KOMUSES ihinga umuceri ikanatubura ibigori mu Gishanga cya Rugende gihuza Kicukiro n’Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yavuze ko yatangiye yatisha imirima mu gishanga ariko ubu yeza toni eshatu z’umuceri na toni ebyiri z’ibigori ku gihembwe kimwe cy’ihinga kandi ingano y’umusaruro abagoronome bifuza yatangiye kuwugezaho.

Nyirambanjineza avuga ko ibanga ry’ubuhinzi ari ukumvira inama zitangwa n’abamamazabuhinzi, kwizigamira no gucunga neza umusaruro cyane cyane igihe wabonetse ari mwiza.

Abahinzi bakorera mu Gishanga cya Rugende bavuga ko babangamiwe n’imicungire mibi y’amakoperative bahereye ku yo babarizwamo, bagasaba inzego bireba kurushaho kubaba hafi ngo ibi bibazo bikumirwe kare.

Mu ngendo abasenateri bakomereje mu Mujyi wa Kigali, aba bahinzi bagaragaje ikibazo gishingiye ku mpungenge batewe n’amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, ababuza kugira ubwanikiro bugezweho mu bishanga kandi inyinshi muri koperative ariho zikorera.

Senateri Nyinawamwiza Laetitia wayoboye itsinda ry’abasenateri basuye Akarere ka Kicukiro yavuze ko bazaganira n’inzego zirebwa n’iki kibazo kigashakirwa igisubizo.

Aba basenateri banarebeye hamwe n’abaturage imiterere y’ikibazo cy’aborozi bamaze iminsi binubira icyemezo ubuyobozi bw’Umujyi wa kigali bwafashe cyo guhagarika ibikorwa by’ubworozi mu mujyi kugira ngo nacyo kizashyikirizwe inzego bireba gishakirwe igisubizo.

Abo mu Karere ka Gasabo bavuga ko batumva impamvu y’iki cyemezo kuko aka karere kagizwe n’ibice by’icyaro ku kigereranyo cya 60% kandi kuhakorera ubuhinzi budakomatanije n’ubworozi byasubiza inyuma umusaruro mwiza bari batangiye kubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *