Rwanda – Basketball: Thomas Cleveland Jr yagarutse muri REG BBC

Ikipe ya Basketball y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG BBC, yongeye kugura Thomas Cleveland Jr wayihozemo mbere y’uko abengukwa n’ikipe yo muri Mexique.

Thomas Cleveland Jr yerekeje muri Club Dorados de Chihuahua yo mu Cyiciro cya Mbere muri Mexique muri Kanama 2023.

Ategerejweho gufasha REG BBC mu mikino ikomeye n’iya kamarampaka no gufasha ikipe ye gusubira ku ruhembe rw’izikomeye mu Rwanda aho ihanganiye na APR BBC na Patriots BBC.

Uyu Munyamerika uri mu bafite izina rikomeye muri Basketball y’u Rwanda, yabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona ya 2022.

Mu myaka ibiri yakiniye REG BBC, Thomas Cleveland Jr yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona, byayihesheje gukina imikino ya nyuma ihuza amakipe y’ibigugu muri Afurika, Basketball Africa League (BAL).

Amakipe atandukanye akomeje kwiyubaka mu kwitegura Shampiyona ya Basketball iteganyijwe gutangira ku wa 9 Gashyantare 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *