Koga: Inteko rusange idasanzwe yagennye igihe cy’Amatora ya Komite Nyobozi Nshya

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ryakoze Inama y’Inteko rusange idasanzwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”, bakoze Inama y’Inteko rusange idanzwe yateraniye mu Cyumba k’Inama cya Komite Olempike y’u Rwanda, i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu Nyubako ikoreramo Minisitiri ya Siporo.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”, Girimbabazi Rugabira Pamela.

Bwana Bisangabagabo Emilien, ushinzwe Amashyirahamwe n’Ingaga za Siporo muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na Madamu Umutoni Salama, Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, nabo bakurikiranye iyi Nama.

Nk’uko byari byasabwe n’Abanyamuryango mu Nama y’Inteko rusange isanzwe yateranye tariki ya 23 Ukuboza 2023, iyi Nama yise ku ngingo Ebyiri (2) gusa.

Ingingo ya mbere yari ukwemeza ibijyanye n’Amatora ya Komite nyobozi no kwemeza irangira rya Manda ya Komite icyuye igihe, mu gihe iya kabiri (2) yari ijyanye no gusuzuma ibyaranze Imikino ny’Afurika yo Koga ihuza Ibihugu byo mu Karere ka Gatatu (3) yabereye mu Rwanda mu Gushyingo k’Umwaka ushize (2023).

Izi ngingo zombi nizo zasuzumwe kandi zihabwa umurongo.

Ku ngingo ya mbere, Abanyamuryango bemeje ko tariki ya 26 Mutarama 2024, Komite nyobozi izaba icyuye igihe nk’uko biteganywa n’Amategeko, kuko Manda y’Imyaka Ine (4) batorewe tariki ya 26 Mutarama 2020 izaba ishyizweho akadomo.

Abanyamuryango baboneyeho kwemeza ko Ingengabihe y’Amatora ya Komite Nshya izatangazwa mu Minsi ya vuba, nyuma y’uko hamaze kuboneka bibiri bya gatatu (2/3) by’Abanyamuryango bafite Ubuzima Gatozi nk’uko Amategeko abiteganya.

Iyi minsi ya vuba ivugwa, Madamu Rugabira yavuze ko ishobora kuba mu gihe kiri hagati y’Iminsi 14 n’Ukwezi uvuye igihe Manda yabo izaba yarangiriye, ariko kandi kitarambiranye.

Kuri iyi ngingo, Abafite Ubuzima gatozi bwa burundu ni Bane (4), mu gihe bagomba kuba Barindwi (7) kugira ngo hakorwe Amatora yubahirije Amategeko.

Abanyamuryango bamenyeshejwe ko mu Banyamuryango batabufite, Batatu (3) muri bo bageze mu kiciro cya nyuma yo kubuhabwa, mu gihe abandi nabo batangiye inzira yo kubushaka.

Ku bijyanye n’Ingingo y’Imikino ny’Afurika yo Koga ihuza Ibihugu byo mu Karere ka Gatatu (3), Abanyamuryango bayiganiriyeho ndetse bayitangaho ibitekerezo binyuze mu kwinigura no gusaza Inzobe.

Hashingiwe ku byaganiriwe kuri iyi Ngingo, yasojwe hashyirwaho Komisiyo yigenga iziga ku byagarutsweho, ikazabitangira Raporo binyuze mu Nyandiko.

Mu Ijambo rye, Girimbabazi Rugabira Pamela yasabye Abanyamuryango gukomeza kurangwa no gushyira hamwe no kwitegura ibikorwa bizaranga uyu Mwaka.

Yakuyeho kandi Urujijo ku bibaza ko Amatora ashobora kutaba, Abizeza ko mu gihe Amategeko azaba akurikijwe nta kabuza azahita akorwa.

Mu Ijambo rye, Madamu Umutoni Salama, yibukije Abanyamuryango ko bagomba gushyira mu by’ibanze ibijyanye no gushaka “Ubuzima Gatozi” bw’Amakipe yabo, ndetse no gushyira hamwe mu gushakira Umuti ahari ibibazo aho kwigira nyamwigendaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *