Athlétisme: Nimubona Yves yakozwe Amateka yo kwegukana Irushanwa rya “Cross de Hannut” ryakinwaga ku nshuro ya 80


image_pdfimage_print

Umunyarwanda Nimubona Yves ubarizwa ku Mugabane w’Uburayi nk’Umukinnyi mpuzamahanga w’Imikino Ngororamubiri, yaraye akoze Amateka yo kwegukana Irushanwa rya Cross Country rizwi nka “Cross de Hannut” ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 80.

Iri Rushanwa ribera mu Mujyi wa Hannut mu gihugu cy’Ububiligi, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 82 mu kiciro cy’abagabo na 30 mu kiciro cy’abagore.

Nimubona yakoresheje imbaraga zidasanzwe kuko habura kuzenguruka inshuro imwe yari ku mwanya wa kane, mu gihe Guillaume Grimard yari ayoboye iri Siganwa.

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yageze ku Murongo uhamya ko asoje Kilometero 9 na Metero 500(9,5Km) zigize iri Siganwa akoresheje Iminota 28 n’amasegonda 29, aryana isataburenge n’Umunya-Eritereya, Merhawi Mebrahtu wakoresheje iminota 28 n’amasegonda 30, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Kandie Antipas Kibet akoresheje iminota 28 n’amasegonda 42.

Umunyakenya, Kibert Kandie wari witezweho ibitangaza muri iri Siganwa yasizwe na Nimubona Amasegonda 13, mu gihe Umunya-Uruguay, Santiago Catrofe yasizwe amasegonda 14.

Mu kiciro cy’Abagore, Umunyakenyakazi, Edinah Jebitok niwe wegukanye iri Siganwa akoresheje iminota 21 n’amasegonda 57.

Yakurikiwe na mugenzi we Loice Chekwemei wakoresheje iminota 22 n’amasegonda 38, mu gihe umwanya wa Gatatu wegukanywe n’Umunyatanzaniyakazi, Marwa Bouzayani akoresheje iminota 22 n’amasegonda 55.

Mu kiciro cy’abagore, abitabira iri Rushanwa basiganwa Intera ya Kilometero 6 na Metero 500 (6,5Km)

Iri Rushanwa rikina mu buryo bwa Cross Country (Amagorane), rizwi n’Impuzamashyirahamwe y’Imikino Ngoraramubiri ku Isi (World Athletics).

Abakinnyi 8 ba mbere bahise batsindira kuzitabira Irushanwa rya “Challenge Mondial de Cross”, rizabera i Albufeira muri Portugal tariki ya 25 Gashyantare 2024.

Abitabiriye iri Rushanwa kandi, bari mu banyamahirwe bashobora kwitabira Imikino Olempike yo mu Mpeshyi izabera i Paris mu Bufaransa muri Nyakanga uyu Mwaka (2024), mu Ntera ya Metero 10,000.

Winner Rwanda's Yves Nimubona celebrates as he crosses the finish line the men's long race (9000m) at the CrossCup cross country running athletics event in Hannut on Sunday 21 January 2024, stage 4/5 of the CrossCup competition. BELGA PHOTO JOHN THYS


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *