“U Rwanda ruratekanye, abimukira bazahajyanwa ntibakwiriye kugira impungenge” – Min Suella Braverman 

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yemeje ko u Rwanda rufite umutekano uhagije urwemerera kwakira abimukira binjira mu bwongereza banyuze iz’ubusamo.

Aganira n’umunyamakuru w’Igitangazamakuru cy’Abongereza BBC ku Cyumweru, Minisitiri Suella yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza ifite gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda nibaramuka bageze mu Bwongereza, banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Aha Yanashimangiye kandi ko Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza rwasanze u Rwanda rufite umutekano usesuye, ariko yemera ko gahunda yo kurwoherezamo abimukira igifite imbogamizi zishingiye ku butabera.

Madamu Suella yirinze kugira  icyo avuga ku birebana n’igihe Guverinoma y’u Bwongereza iteganya kuba yakemuye ikibazo cy’ubwato butoya buzana abimukira.

Icyifuzo cya Guverinoma y’u Bwongereza, ni uko

Abantu bose bagera muri icyo gihugu banyuze mu nzira zitemewe, bahabwa itike yo kugenda gusa bakoherezwa mu Rwanda aho bashobora gusaba ubuhungiro mu bindi bihugu bifuza.

Mu Kuboza kwa 2022, Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwemeje ko iyo gahunda yubahirije ibisabwa n’amategeko, ariko icyo cyemezo kiracyakomwa mu nkokora n’ubujurire bw’abimukira.

Minisitiri Suella Braverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi, ku wa 18 Werurwe 2023, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda aho rwari rugamije ahanini  kugirana ibiganiro n’u Rwanda muri gahunda y’u Bwongereza, yo kohereza abimukira.

Tariki ya 15 Mata 2022, u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano ashimangira  ko mu gihe cy’imyaka itanu, abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *